Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] yiyemeje gufatanya n’inzego bireba mu guhangana n’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu by’umwihariko irikorerwa igitsinagore, azifashisha umuziki n’ubundi bukangurambaga.
Uzamberumwana Pacifique wiyise Oda Paccy yafashe rutema ikirere yerekeza hanze y’u Rwanda, igihugu yagiyemo na gahunda zamujyanye yabigize ibanga rikomeye.
Umuraperi Oda Paccy asa n’uwakataje mu kugaragaza ko ari umuntu mushya ndetse ko anyuzwe n’imiterere y’umubiri we ahanini abishingiye ku mafoto amaze iminsi ashyira hanze.
Umuraperi Oda Paccy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Ayiwe’ yari imaze igihe itegerejwe ahanini kubera amafoto atandukanye yagiye akoresha mu kuyamamaza mbere gato y’uko isohoka.
Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy akomeje kuvugisha benshi mu babona amafoto by’umwihariko abamukurikiranira hafi ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram ahanini kubera amafoto asigaye ashyira hanze.
Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy, yavutse taliki 6 Werurwe 1990, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Ni impfura mu muryango w’abana babiri, akaba afite nyina umubyara gusa, ubu ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa.
Umuraperi Oda Paccy ku nshuro ye ya mbere yinjiye mu irushanwa rya PGGSS akomeje kugaragaza inyota afite ndetse akanakora iyo bwabaga kugira ngo abafana batamuzi ndetse n’abatamuherutse barusheho kumwibonamo.
Mu magambo afite ubukana no kugaragaza agahinda n’inzira y’inzitane yanyuzemo, Umuraperi Oda Paccy yakoze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’ ikubiyemo ubutumwa butokora Producer Lick Lick babyaranye imfura yabo bise ‘Linka Mbabazi’.
Umuraperi Oda Paccy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Mbwira’ ndetse ni cyo gikorwa cye cya mbere cya muzika ashyize hanze kuva uyu mwaka wa 2015 watangira.
Nyuma y’ibihe bigoye yanyuzemo nyuma yo kubyarana na Mbabazi Lick Lick, Oda Paccy ahora akangurira abakobwa bagenzi be kwirinda inda z’indaro ndetse bagahagarara no ku busugi bwabo.
Habura iminsi mike ngo hatangazwe abahanzi icumi bari guhatanira Primus Guma Guma Super Star, Oda Paccy yarwaye umutwe w’igikatu ndetse abyimba ibirenge , yivuje ahashoboka hose abaganga babura indwara gusa abanyamasengesho bamweretse ko yatejwe imyuka mibi.
Umuraperi Oda Paccy uri mu irushanwa rya PGGSS ku nshuro ye ya mbere nta kintu na kimwe kikimuhuza na Mbabazi Isaac benshi bamenye ku izina rya Lick Lick nyuma y’uko babyaranye umwana w’umukobwa ubu ufite imyaka ine y’amavuko.
Umuraperi Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy ni umwe mu bari guhatanira PGGSS ya 5 , yaryinjiyemo nyuma y’imyaka igera kuri itandatu amaranira kwigaragaza nk’umukozi ku murimo wa muzika gusa hari byinshi byamucaga intege bikaryamira amahirwe ye.
Nyuma yo kwibona mu 10 bahatanira PGGSS ya 5, umuraperi Oda Paccy yagiranye ikiganiro kirambuye na IGIHE agaruka ku bihe bigoye yanyuzemo kuva agitangira umuziki mu mwaka wa 2009 aho yagiye ahura n’imvura y’ibibazo n’ibicantege bidashira.
{Uzamberumwana Pacifique benshi bazi nka Oda Paccy yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange w’ukwezi bubaka umuhanda ndetse babumba amatafari yo kubakira umwe mu basenyewe n’imvura utishoboye.} Oda Paccy yagize igitekerezo cyo kwifatanya n’abaturange muri iki gikorwa biturutse ku bafana be bifuje ko yagira uruhare mu gutanga umusanzu we mu gukemura ibibazo bya bamwe mu batishoboye. Mu […]
{Uzamberumwana Pacifique (Oda Paccy) yakiriye telefone y’umusaza w’umuherwe amubwira ko yamuboneye akazi azasaruramo miliyoni 10. Akirita mu gutwi Paccy yavuye mu bye, atangira kurota yicaranye n’abanyamafaranga bakomeye i Kigali.} Umunyarwanda yaravuze ngo: {-Ntuzabone ishya itamba ngo ute n’urwo wari wambaye -Ibishashagirana byose si zahabu -Urwishigishije ararusoma -Ubonye inkuba yanyagiwe agira ngo yitoreye isake -Umushonji […]
{Uzamberumwana Pacifique uzwi mu muziki nka Oda Paccy, yashyize hanze indirimbo ivuga uburyo yakunze umusore amushyizeho umutima we wose nyuma inshuti ze ziba kidobya amwanga atabikuye ku mutima.} Mu kiganiro Oda Paccy yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo y’urukundo yise ‘Banseka’, yasobanuye ko ibyo yaririmbyemo ari ukuri kw’ibyamubayeho mu rukundo ahitamo kubisangiza abafana kugira […]
{Umuraperikazi Oda Paccy nubwo amaze imyaka igera kuri ine ahatana mu muziki ariko agakomwa mu nkokora na zimwe mu nzira z’inzitane, ngo kuri iyi nshuro yamaze kuvuka bundi bushya ndetse yiteguye kwigaranzura abakeba bose.} Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo Rendez-Vous yafatanyije n’abahanzi na King James, Alpha Rwirangira, Jay Polly na Uncle Austin, ngo yavutse […]
{Nyuma y’uko Young Grace yatangaje ko ari we muraperikazi ukomeye u Rwanda rufite kuva umuziki wabaho kugeza ubu ndetse mu bo yavuze arusha agashyira imbere Paccy, aba bakobwa bombi ntibacana uwaka .} Young Grace usigaye wiyita Lady Boss, Willow, Swagga Girl , Mama Bingo, Umukecuru n’ayandi menshi , yeruye avuga ko ari we muraperikazi wa […]
{Nubwo aterura neza ngo atangaze umunsi azagendera, umuraperikazi Oda Paccy afite gahunda yo kwerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika .} Mu kiganiro na IGIHE , Paccy yemeje ko gahunda yo kwerekeza kuri uyu mugabane ihari gusa akaba adashobora kwemeza umunsi nyawo azagendera . Mu bizaba bimujyanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo gusura […]