Nirere Shanel, umuhanzi ukorera umuziki mu Bufaransa aho atuye n’umugabo we Guillaume Favier yaje i Kigali kwerekana umwana yabyaye muri Nzeri 2015.
Nirere Ruth uzwi mu muziki nka Miss Shanel n’umugabo we Guillaume Favier bibarutse umukobwa, ni we mfura yabo nyuma y’umwaka bamaze barushinze.
Nirere Ruth uzwi mu muziki nka Miss Shanel, ari mu mu munyenga ukomeye mu gihe we n’umugabo we Guillaume Favier bitegura kwibaruka imfura yabo ndetse yasazwe n’ibyishimo yifotoza agaragaza ubwambure bw’inda ye.
Nirere Ruth uzwi mu muziki nka Miss Shanel, ari mu byishimo bikomeye mu gihe we n’umugabo we Guillaume Favier bizihiza umwaka ushize barushinze ndetse by’akarusho bakaba biteguye kwibaruka imfura yabo.
Nirere Shanel ukorera umuziki we mu Bufaransa ari kunoza umushinga w’ibitaramo azakorana n’abahanzi b’Abafaransa mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba mu mwaka wa 2015.
{Umuryango wa Nirere Ruth benshi bazi ku nka Miss Shanel mu muziki witeguye kwakira inkwano zizatangwa n’Abafaransa bo mu muryango wa Guillaume Favier umaze amezi abiri arushinganye n’uyu muhanzi.} Imihango yo gusezerana imbere y’Imana hagati ya Shanel na Guillaume Favier yabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa kuwa Gatandatu tariki 2 Kanama 2014. Nyuma yo […]
{Nyuma yo kurangiza amasomo ya muzika mu ishuri rya Centre d’Études Superieures Musique et Danse de Poitou-Charentes, umuhanzikazi Nirere Shanel yatangiye guhugura abahanzi bo mu Bufaransa mu bijyanye n’amajwi.} Mu kiganiro Nirere Shanel yagiranye na IGIHE, yatangaje ko uretse aka kazi yatangiye ko gutanga amasomo mu by’amajwi(vocal coaching) ku bahanzi babigize umwuga n’abatarabigize umwuga, ngo […]
{Tariki ya 2 Kanama 2014 nibwo Nirere Ruth uzwi ku izina rya Miss Shanel yasezeranye imbere y’Imana n’Umufaransa Guillaume Favier bemeranywa kuzabana akaramata.} Ubu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Nyuma yo kwemera imbere y’Imana ko bazabana ubuziraherezo, Miss Shanel yiyemeje kuza kwerekana umugabo we mu Rwanda no gukomeza kwishimana n’abatarabashije kwitabira ubukwe. […]
{Nirere Ruth umuhanzikazi uzwi nka Miss Shanel agiye kwambikana impeta n’umukunzi we Guillaume Favier Umufaransa bamaranye iminsi bakundana.} Miss Shanel agiye kurongorwa na Guillaume Favier. Amakuru yaturukaga mu nshuti za hafi z’aba bombi yari yatangiye guhwihwisa ko Miss Shanel ashobora gushinga urugo mu mpeshyi y’umwaka wa 2014. Mu kiganiro ku murongo wa telefoni, Miss Shanel […]
{Kuri uyu wa kane, umuhanzikazi Nirere Shanel wamenyakanye mu muziki wo mu Rwanda yitwa Miss Shanel, arerekeza mu Bufaransa kwiga ibijyanye n’umuziki.} Uyu muririmbyi avuga ko yishimira ari uko mu masomo aziga harimo n’ibijyanye no kwigisha, akaba yizeye ko ubwo azaba arangije imyaka ibiri y’amasomo ashobora kuzagira umusanzu atanga mu muziki wo mu Rwanda. Nirere […]
{Umuhanzi Nirere Ruth, umenyerewe ku izina rya Shanel mu buhanzi, aratangaza ko atahagaritse umuziki nk’uko bamwe baba barabiketse, ahubwo ko yari ahugiye mu kazi avuga ko gakomeye cyane ko gutunganya indirimbo zigize album ye ya kabiri zibanda ku buhanzi bw’umwimerere.} Imwe muri zo ni iyo yise “Uniguse”, yasohoye mu majwi n’amashusho mu ntangiriro za Gicurasi […]
{Muri iki gihe hari abakunzi ba muzika Nyarwanda bibwira ko Miss Shanel yaba yarahagaritse muzika akigira mu gukina amafilimi gusa, Shanel ati:”Sibyo ndakora n’indirimbo ndazisohora ahubwo sinzi impamvu batazikina cyane ngo abantu bazimenye”.} Nyuma yo kubona uyu muhanzikazi Nirere Ruth bakunze kwita Miss Shanel wabiciye bigacika ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Ndarota’ aririmbira mu gitaramo cya […]