{Umuhanzi Mani Martin yahuye n’impanuka itunguranye amira agace gato ka kilida kitambika mu muhogo ijwi rirabura burundu none abaganga bari mu nzira zo gufata icyemezo cyo kumubaga.}

Kuwa Gatanu wa tariki 19 Ukuboza 2014 nibwo Mani Martin yakoresheje agati gasanzwe kavana imyanda mu menyo( cure-dent ) maze kavunikamo kabiri bityo akabango gato karamucika kagwa mu muhogo. Yabifashe nk’ibisanzwe ariko ajya kwa muganga kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Mani Martin kuri ubu utabasha kuvuga cyangwa kongorera, mu kiganiro na IGIHE (mu buryo bw’inyandiko) yavuze ko akimara kumira aka kavungukira ka kilida yabifashe nk’ibintu byoroshye, nyuma y’isaha imwe ijwi ritangira kubura bityo ajya kwa muganga igitaraganya.

Yagize ati “Njyewe nagize ngo ni ibintu byoroshye nyuma y'isaha imwe nari ntangiye gukorwa najya kuvuga bikanga nihutira kwa muganga baransuzuma barakabura ariko bampa imiti. Kuwa Gatandatu nibwo numvaga ijwi risa nk'iryagarutse ariko bigeze nijoro ndakorora birenze ukwemera ijwi ribura ubwo habe no kongera kuvuga”.

Kuwa Mbere Mani Martin yazindukiye muri CHUK ngo arebe ko abaganga hari icyo bamufasha ariko biba iby’ubusa. Yasuzumwe n’inzobere mu burwayi bw’umuhogo, bamunyuza mu byuma bireba imbere mu muhogo ako kavungukira barakabura gusa basanga harimo ibisebe kamusigiye.

Yagize ati “Ejo mugitondo nazindukiye CHUK kubonana n'umu specialist w'iby'umuhogo, yemeza ko bagomba kuntera ikinya cy'umubiri wose bakarebamo. Mbere y'uko ibyo bikorwa babashije gukora irindi suzuma ryose rishoboka babasha kubona ko hariho utuntu tw'udushwarature kuri cordes vocales z'iburyo (imiyoboro y'ijwi y'iburyo). Bahise bampa indi miti nyine ubu ndi kuyinywa nitagira icyo ihindura bazambaga nta wundi mwanzuro. Biragoye”

Yakomeje asobanura ko nubwo abaganga bamukurikiranira hafi bemeza ko imiti ari gufata ishobora kugira icyo itanga ijwi rikagaruka, uyu muhanzi nta cyizere afite cyo gukira vuba dore ko hari inzobere mu by’indwara z’umuhogo zamubwiye ko umwanzuro wa nyuma uzaba kubagwa.

Kugeza ubu ntavuga, ubutumwa bwose ashaka gutambutsa abunyuza mu nyandiko.

Mani Martin ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite ndetse ufite ijwi ry’umwimerere. Yagiye akora ibitaramo byinshi bikomeye ndetse yitabiriye n’amaserukiramuco atandukanye ku rwego mpuzamahanga.