Teta yakoze indirimbo itinyura abakobwa kwerura urukundo, bakirekura
{“Kwifata birananiye Uko iminsi ihita niko ndushaho gushonga None mbigire nte ko ari wowe ndeba umutima ugatuza Naba ntakubonye nkarwara umusonga”} Aya ni amagambo agize inyikirizo y’indirimbo “KWIFATA” y’umuhanzi w’Umunyarwandakazi Teta Diana. Aganira na IGIHE, Teta yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo. Ati “Naririmbye ibintu byabaye ku mukobwa w’inshuti yanjye cyane bya hafi, […]