{Umuhanzi Kizito Mihigo afatanyije na Fondation ye KMP (Kizito Mihigo for Peace), bamaze iminsi batangiye igikorwa kirekire bise “Umusanzu w’Umuhanzi mu burere mboneragihugu ku matora”, gikorerwa mu turere twose tw’u Rwanda, KMP ibifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC). }

Nyuma yo gusura Uturere twa Rubavu, Ngoma na Nyabihu, Umuhanzi Kizito Mihigo na Fondation ye bataramiye utwa Nyagatare, Rusizi, Nyamasheke, Huye na Nyaruguru.

Ibi bitaramo bigenda bitanga inyigisho ku burere mboneragihugu no ku matora, bimaze kugaragara ko byitabirwa n’abaturage benshi. Mu karere ka Nyagatare igitaramo cyabereye mu murenge wa Rwimiyaga, i Rusizi kibera mu mugi rwagati aho bita ku rya mbere, Nyamasheke bibera mu murenge wa Tyazo, muri Huye bibera hafi y’isoko rya Rugogwe, naho muri Nyaruguru bibera mu murenge wa Viro. Aho hose abaturage baje ari benshi cyane.

Muri ibi bitaramo, umuhanzi Kizito Mihigo aherekezwa n’abanyamuryango ba Fondation KMP, ndetse n’abahanzi Sofia Nzayisenga (uzwi mu nanga ya Kinyarwanda), ndetse na Ama-G the Black uzwi mu njyana ya Hip Hop; bakabifashwamo n’ umushyushyarugamba akaba n’umusizi Aimé Valens Tuyisenge.

KMP na Kizito Mihigo mu gitaramo i Nyaruguru mu murenge wa Viro abaturage bari bahimbawe
KMP na Kizito Mihigo mu gitaramo i Nyaruguru mu murenge wa Viro abaturage bari bahimbawe
Kizito Mihigo i Huye mu gitaramo cyabereye i Rugogwe muri Ruhashya
Kizito Mihigo i Huye mu gitaramo cyabereye i Rugogwe muri Ruhashya
Muri ibi bitaramo Ama-G the Black yishimirwa cyane n'urubyiruko
Muri ibi bitaramo Ama-G the Black yishimirwa cyane n'urubyiruko
Umuhanzi gakondo Sofia Nzayisenga arakunzwe mu kuririmba acuranga inanga
Umuhanzi gakondo Sofia Nzayisenga arakunzwe mu kuririmba acuranga inanga
Inuma niyo ndirimbo ya Kizito Mihigo izwi n'abaturage benshi
Inuma niyo ndirimbo ya Kizito Mihigo izwi n'abaturage benshi
Indirimbo z'Amatora nshya za Kizito Mihigo zatangiye kuririmbwa nubwo zitaratangira gutambuka ku maradiyo
Indirimbo z'Amatora nshya za Kizito Mihigo zatangiye kuririmbwa nubwo zitaratangira gutambuka ku maradiyo