Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko ibyavuye mu matora by’agateganyo byerekana ko Perezida Kagame ari we wongeye gutsindira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere n’amajwi 98.63%.

Itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya rishima uburyo raporo z’indorerezi z’imiryango itandukanye nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Comesa n’izindi zemeje ko amatora yo mu Rwanda yagenze neza kandi nta mvururu zashoboraga kuyarogoya zabayeho.

Rigira riti “U Burusiya bubona aya amatora ya Perezida mu Rwanda nk’inzira yo kwihutisha iterambere ry’abanyarwanda bagana ku iterambere rirambye muri politiki, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”

U Burusiya n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza watangiriye mu bya dipolomasi kuva mu 1963. Ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza bikaba bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare, politiki, uburezi, ibijyanye n’abakozi n’umuco.

U Burusiya kandi buha buruse abanyeshuri b’Abanyarwanda bukanaha amahugurwa abapolisi b’u Rwanda.