Iki gikorwa ngarukamwaka kiba mbere y’amasiganwa ya Tour du Rwanda, kizitabirwa n’ingeri z’abatandukanye babyifuza aho hazakinwa uduce tune turimo aka Kigali Golf-Rwamagana, Kigali-Gisagara [bazagenda n’imodoka, bahagurukire i Muhanga ku igare], Kigali-Musanze na Musanze-Karongi.
Abacyitabira bahaguruka mu gitondo, bakagenda ku magare banyonga mbere y’uko Tour du Rwanda itangira. Haba hari imodoka ishobora gufasha unaniriwe mu nzira, yaruhuka akaba yasubira ku igare.
Kubwimana Jean Bosco ushinzwe ibikorwa bya Ride Rwanda, yavuze ko bayiteguye mu rwego rwo guhuza ubukerarugendo na siporo isanzwe y’igare aho bakorana n’Ikigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare cy’i Musanze (Africa Rising Cycling Center- ARCC).
Ati “Ni igikorwa dukora kugira ngo habeho kuzuzanya hagati y’Ubukerarugendo na siporo. Murabona ko Tour du Rwanda ni siporo, ni irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga, ariko kugira ngo urebe uburyo bukurura ba mukerarugendo, habemo kwitabira, habeho kuyikurikirana byihariye, ni yo mpamvu twashyizeho Ride Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Ride Rwanda ni igikorwa kibereye abantu bakunda amagare, badakina umukino w’Amagare nk’ababigize umwuga, ni ukuvuga umuntu wese washobora kunyonga mu ntege yaba afite uko zingana kose bigendanye na Tour du Rwanda mbere y’uko itangira.”
Yongeyeho ko hari serivisi yongereweho uyu mwaka ku bantu badashoboye kunyonga ariko bifuza gukurikira Tour du Rwanda byihariye.
Ati “Dufite n’indi serivisi nziza cyane ku bantu batanyonga, bifuza kugenda mu modoka y’abakerarugendo ku duce dutatu [akajya Rwamagana, Kigali-Musanze n’ako muri Kigali], abantu bifuza kureba Tour du Rwanda bari mu modoka ifunguye hejuru ndetse banahabwa ibyo kurya n’ibyo kunywa, bagera aho bashobora kureba isiganwa neza bakareba, na bo twarabatekereje.”
Kubwimana yavuze ko ushaka iyi serivisi yo kugenda mu modoka areba Tour du Rwanda, yishyura ibihumbi 50 Frw kuri étape imwe, yishyurwa kuri ‘code’ ya Africa Rising Cycling Center ari yo *182*8*1*607010# cyangwa akabaza kuri 0788587331.
Yagarutse kandi ku bwitabire bw’iki gikorwa, avuga ko hari abanyamahanga benshi bamaze kumenyera kucyitabira ndetse n’Abanyarwanda bashishikarizwa kucyitabira kuko umubare wabo utaraba munini.
Ati “Ride Rwanda iragenda ikura, mu myaka yashize twagiye dukurura ba mukerarugendo barimo n’Abanyamahanga, kuri iyi nshuro nanone twiteze amakipe y’abanyamahanga baba mu Rwanda n’abandi ndetse turateganya ko na yo yakura nk’uko na Tour du Rwanda byagenze.”
Yongeyeho ati “Twifuza ko n’Abanyarwanda bakwitabira, hari abamaze kwiyandikisha ariko ntibaraba benshi cyane. Twabagabanyirije igiciro, cyane iyo bari mu matsinda. Iyo umuntu anyonze igare, abona ibyiza byabyo cyane muri iki gihe cya Tour du Rwanda.”
Ku bashaka kwitabira Ride Rwanda bashobora kuba badafite amagare, Kubwimana yavuze ko hari uburyo bafashwamo binyuze mu kubahuza n’abayakodesha.
Hon Bernard Makuza will bless the route of RideRwanda, he was with us for the last edition and its always inspiring for young generations to see that cycling is for all , which is one of the aims of @cyclingrwanda@AbdallahMurenzi. Let's do this @tour_du_Rwanda@visitrwanda_nowpic.twitter.com/uAzmnaIfQf
— Ride Rwanda (@RideRwandaRR) February 16, 2023
Come join the thrill of a lifetime! Riding on a bus and see athletes whizz right beside us at the finish line with incredible sprints, a chance to see top cyclists like @chrisfroome@tour_du_Rwanda@cyclingrwanda@EUinRW@RwandaInBelgium@visitrwanda_nowpic.twitter.com/TYpZdX9gdr
— Ride Rwanda (@RideRwandaRR) February 11, 2023
Indi nkuru wasoma: Ambasaderi wa EU n’uwa USA mu Rwanda mu bitabiriye Ride Rwanda 2021 (Amafoto)
















Ibitekerezo 0