Mugisha yabitangaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatanu, aho yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe, abatoza ndetse n’abandi bagize uruhare mu rugendo rwe.
Uyu mukinnyi yavuze ko Benediction Banafrica Team atari ikipe gusa, ahubwo ari umuryango urangwa n’urukundo, ubumwe no guteza imbere impano z’abakinnyi bakiri bato.
Ati “Uyu munsi, nifuje gufata umwanya wo gushimira byimazeyo Benediction Banafrica Cycling Team ku myaka itatu namaze ndi umwe mu bayigize. Sinkiri umukinnyi wayo, ariko nzahora nyishimira ibyo yankoreye byose.”
Mugisha yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ahe umwanya abandi bakinnyi bakiri bato, na bo babone amahirwe yo gukura no kugaragaza impano zabo.
Yashimiye by’umwihariko Umuyobozi w’iyi kipe, Munyankindi Benoît n’abagize itsinda rya tekiniki ry’iyi kipe, ku buryo bamufashe nk’umwe mu bagize umuryango wabo.
Ati “Mwamfashije nk’umwe mu bagize umuryango wanyu kandi nzahora mbashimira ubufasha n’ineza mwangiriye. Aho muzankenera hose, nzaba mpari.”
Mugisha Moise w’imyaka 29, yatandukanye n’iyi kipe nyuma y’umwaka w’imikino wa 2026, aho yayikiniye mu marushanwa mpuzamahanga arimo Tour du Rwanda, Tour of Sharjah na Tour du Cameroun.
Muri Tour du Rwanda 2026, uyu mukinnyi yabaye uwa 22 ku rutonde rusange, aba n’Umunyarwanda wa kabiri witwaye neza muri iryo rushanwa, inyuma ya Niyonkuru Samuel wabaye uwa 16.
Mu 2020, yabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda ndetse yegukana Grand Prix Chantal Biya ibera muri Cameroun.
Mu 2022, yanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace ka Tour du Rwanda kuva iri rushanwa ryashyirwa ku rwego rwa 2,1 mu 2019, ubwo yatsindaga agace karyo ka nyuma. Muri uwo mwaka kandi yegukanye Tour du Cameroun.
Uyu mukinnyi yanegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa n’ibihe mu 2023 no mu 2024, ndetse atwara Umudali wa Feza muri Shampiyona ya Afurika yabaye mu 2023 muri icyo cyiciro.
Amakuru IGIHE ifite ni uko Mugisha yamaze kubona indi kipe yo hanze y’u Rwanda, azakinira mu mwaka w’imikino wa 2027.
Kuri ubu uyu mukinnyi ari mu mwiherero wa Team Rwanda i Musanze, aho we na bagenzi be bari kwitegura Tour du Rwanda izaba muri Gashyantare.







Ibitekerezo 0