Abanyarwanda 15 bari muri Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA bari bitezwe muri aka gace, nyuma y’uko ejo hashize aka mbere katsinzwe n’Umunya-Kazakshtan Fedorov Yevgeniy ndetse aka gace ka Kigali-Huye kakaba karegukanywe n’Abanyarwanda inshuro eshanu mu munani isiganwa ryerekeje mu Majyepfo.
Intangiriro y’iri siganwa ryatangiriye munsi ya MIC, yatangaga icyizere kuko Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda, Mugisha Moise wa SACA na Manizabayo Eric wa Benediction Ignite bari mu bakinnyi batanu bacomotese hakiri kare, bakayobora isiganwa.
Aba bakinnyi batatu bari kumwe na Yemane Dawit wo muri Erythrée n’Umunya-Ethiopia Abreha Negasi, bayoboye kugeza mu bilometero 90 ubwo bari bashyizemo ibihe bingana n’umunota umwe n’amasegonda atanu.
Mu bilometero 20 bya nyuma, Nsengimana Jean Bosco yasizwe n’aba bagenzi be bane mu gihe Abreha Negasi na we yanikiye aba bandi bari basigaranye ubwo haburaga ibilometero 13 ndetse ashyiramo amasegonda 30 hagati ye n’igikundi.
Mu bilometero bitatu bya nyuma nibwo Abreha Negasi yafashwe n’igikundi, Munyaneza Didier wa Benediction Ignite akandagira igare, acomoka mu bandi.
Munyaneza ntabwo yahiriwe no kubaduka agana ku murongo kuko yaviriweho inda imwe n’abakinnyi benshi bari bamukurikiye mu kilometero cya nyuma , Umunya-Ethiopia Mulu Kinfe Hailemechael wa Nippo Delko atungurana abatanga ku murongo akoresheje imbaraga nyinshi.
Abakinnyi 45 ba mbere muri aka gace ka mbere k’isiganwa, bose baje banganya ibihe by’amasaha atatu, iminota itatu n’amasegonda 21 mu gihe Umunya-Kazakhstan Fedorov Yevgeniy wa Vino – Astana Motors, akomeje kwambara umwambaro w’umuhondo nyuma yo gukoresha amasaha atanu, iminota 48 n’amasegonda 20 muri utu duce tubiri.
Tour du Rwanda 2020 izakomeza ejo ku wa Gatatu, aho abakinnyi bazahagurikira hano i Huye saa tatu n’igice (09:30) berekeza i Rusizi ku ntera y’ibilometero 142.
Abakinnyi batanu ba mbere mu gace ka kabiri:
-# Hailemichael Kinfe (Nippo Delko Provence) 03h03'21"
-# Restrepo Valencia Jhonatan (Androni Giocattoli – Side Col) 03h03'21"
-# Hailu Biniam (Nippo Delko Provence) 03h03'21"
-# Munyaneza Didier (Benediction Ignite) 03h03'21"
-# Tesfom Sirak (Erythrée) 03h03'21"
Abandi Banyarwanda baje hafi:
-* 9 Areruya Joseph (Rwanda) 03h03'21"
-* 16 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite) 03h03'21"
-* 18 Hakizimana Seth (Skol Adrien Cycling Aca ) 03h03'21'
-* 21 Habimana Jean Eric (Skol Adrien Cycling Aca) 03h03'21"
Abakinnyi ba mbere ku rutonde rusange:
-# Fedorov Yevgeniy (Vino – Astana Motors) 05h48'20"
-# Mulueberhan Henok (Erythrée) 05h48'35" 15"
-# Hailu Biniam Nippo (Delko Provence) 05h48'38" 18"
-# Quintero Noreña Carlos Julian (Terengganu Inc. Tsg Cyclin Col) 05h48'40" 20"
-# Byukusenge Patrick (Benediction Ignite) 05h48'41" 21"
-# Tesfazion Natnael (Erythrée) 05h48'46" 26"
-# Areruya Joseph (Rwanda) 05h48'46" "
-# Schelling Patrick (Israel Start – Up Nation) 05h48'46"
-# Hailemichael Kinfe (Nippo Delko Provence) 05h48'49" 29"
-# Debesay Mekseb (Bike Aid) 05h48'49" "
Abakinnyi bahembwe ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2020:
-* Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Mulu Kinfe Hailemichael
-* Umwenda w’Umuhondo utangwa na Rwanda Tea uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: FedoroV Yevgeniy (Vino- Astana Motors)
-* Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: FedoroV Yevgeniy
-* Umwenda w’urusha abandi Sprint utangwa na SP: FedoroV Yevgeniy
-* Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: FedoroV Yevgeniy
-* Umwenda w’urusha abandi guhangana utangwa na Visit Rwanda: Hebra Negasi (Ethiopia)
-* Umwenda w’Umunyafurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Mulueberhan Henok
-* Umwenda w’Umunyarwanda mwiza utangwa na Gorilla Games: Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite
-* Ikipe yahize izindi yahembwe umwenda w’Inyange Industries: Vino- Astana Motors










































































Andi mafoto menshi yaranze isiganwa ni hano.
Amafoto: Niyonzima Moïse





Ibitekerezo 0