Iri siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, ryakurikiye iryaherukaga kubera i Rwamagana mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ni ku nshuro ya kabiri Musanze yakiriye aya masiganwa y’abato muri uyu mwaka, nyuma y’iryaherukaga kuhabera muri Werurwe.
Abakinnyi 103 barimo abahungu 62 n’abakobwa 41, ni bo bitabiriye isiganwa ryo kuri iki Cyumweru, bahatana mu byiciro bitanu birimo Pupilles [U11], Benjamins [U13], Minimes [U15], Cadets [U17] na Juniors [U19].
Mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 19, Gisubizo Issa wa Les Amis Sportifs ni we wegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje iminota 57 n’amasegonda 38, azengurutse inshuro 23 intera ya kilometero 1,3 yari iteganyijwe.
Yakurikiwe na Iradukunda Janvier wa Cine Elmay Cycling Club yasize amasegonda 21 na Ishimwe Brian wa Black Mamba yasize umunota n’amasegonda 51, mu gihe Ishimwe Jean d’Amour wa Bugesera Cycling Club na Cyuzuzo Elie wa Shaggy Star Cycling Club na bo basoreje mu myanya itanu ya mbere.
Mu bakobwa, Masengesho Yvonne Black Mamba, waherukaga intsinzi ku Munsi wa Karindwi i Huye, yongeye kugaragaza ubushobozi bwe muri iri rushanwa, asoza kuzenguruka inshuro 21 yakoresheje iminota 58 n’amasegonda 54 mu gihe Uwizeyimana Uwase Ancille na Kanyange Emelyne Zawadi ba Bugesera Cycling Club bakurikiyeho basizwe ibice 73 na 75.
Ishimwe Sano Prince wa LWD Cycling Team, yatsinze isiganwa ry’abahungu batarengeje imyaka 17 nyuma yo kuzenguruka inshuro 18 mu gihe kingana n’iminota 46 n’amasegonda 46. Yakurikiwe na Cyusa Habumuremyi wa Les Amis Sportifs na Dusenge Felicien wa LWD Cycling Team.
Mu bakobwa batarengeje iyo myaka, Liza Jehovayire wa Les Amis Sportifs yegukanye umwanya wa mbere, asiga Agasaro Gloria wa LWD Cycling Team bakoresheje ibihe bimwe mu gihe Mwamikazi Joy Cynthia wa Benediction Club yabaye uwa gatatu.
Mu bahungu batarengeje imyaka 15 hatsinze Iradukunda Kevin wa Bugesera Cycling Club, akurikiwe na Uhiriwe Samuel wa Cine Elmay Cycling Club mu gihe mu bakobwa, Teta Joycemayor Christmas wa Bugesera Cycling Club ari we wegukanye isiganwa akurikiwe na Umutoni Alice wa Les Amis Sportifs.
Uwamahoro Françoise ukinira Les Amis Sportifs, yegukanye intsinzi mu bakobwa batarengeje imyaka 13, akurikiwe na Uhiriwenimana Natasha Esther wa LWD Cyclicng Team mu gihe mu bahungu hatsinze Nganji Mao Axel wa LWD Cyclicng Team akurikiwe na Habumuremyi Nisemusa Lucky bakinana.
Mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 11, Fatingabo Mushambo Caleb wa LWD Cycling Team yegukanye umwanya wa mbere, mu gihe Uwurukundo Emeline wa LWD Cycling Team yatsinze mu bakobwa nk’uko bombi bari babikoze i Rwamagana.
“Rwanda Youth Racing Cup” ikinwa kuva muri Nyakanga 2023 aho yatangiye iri mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali muri Nzeri 2025, mu gihe kuri ubu iri rushanwa rigamije gukundisha abakiri bato uyu mukino, kuzamura impano no gushimangira umurage w’igare mu Rwanda.





















Ibitekerezo 0