Umudali wa mbere w’u Rwanda kuri uyu munsi wabonetse mu isiganwa ryo gusiganwa n’igihe mu makipe avanze y’abagabo n’abagore, Mixed Relay, aho Ikipe y’Igihugu yabaye iya gatatu inyuma ya Afurika y’Epfo n’Ibirwa bya Maurice.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Muhoza Eric, Nsengiyumva Shemu na Tuyizere Étienne mu bagabo, mu gihe mu bagore hari Nirere Xaveline, Ingabire Diane na Mwamikazi Jazilla.
Mu isiganwa ry'ibilometero 40,8, Afurika y’Epfo yegukanye umwanya wa mbere ikoresheje iminota 56, amasegonda ane n’ibice 380, Ibirwa bya Maurice biza ku mwanya wa kabiri n’iminota 56, amasegonda 17 n’ibice 278, mu gihe u Rwanda rwabaye urwa gatatu rukoresheje iminota 56, amasegonda 30 n’ibice 130.
Nyuma y’iri siganwa, u Rwanda rwakomeje kongera imidali mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 17, aho Agasaro Gloria na Liza Jehovaire begukanye umudali wa Feza n’uw'Umuringa mu isiganwa ryo mu muhanda ryareshyaga n'ibilometero 38,2.
Agasaro yabaye uwa kabiri, Liza aza ku mwanya wa gatatu, bombi basoreza inyuma ya Beamish wo muri Zimbabwe wabaye uwa mbere akoresheje isaha n'iminota 18, aho bose bagereye ku murongo rimwe. Undi Munyarwandakazi, Mwamikazi Cythia, ntiyabashije gusoza iri siganwa ryo mu muhanda.
Iyi midali yongeye gushimangira umusaruro mwiza w’u Rwanda muri iyi Shampiyona Nyafurika, nyuma y’uko ku munsi wa mbere rwari rwatwaye imidali ya Zahabu yegukanywe na Ingabire Diane, Mwamikazi Jazilla na Masengesho Yvonne mu byiciro bitatu byo gusiganwa n’igihe mu bagore.
Ku rutonde rw’imidali, u Rwanda rwari ku mwanya wa mbere rufite imidali itatu ya Zahabu, umwe wa Feza n’ibiri y’Umuringa. Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa kabiri n’imidali itatu irimo ibiri ya Zahabu, Eritrea iya gatatu, Algeria iya kane, mu gihe Afurika y’Epfo ari iya gatanu.
Mu bahungu batarengeje imyaka 17, bo bakoze intera y'ibilometero 58,6, Byiringiro Moubarak yabuze amahirwe yo kwegukana umudali nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kane, akurikiwe na Intwari Reponse wabaye uwa gatandatu na Mukwende Fuadi wabaye uwa munani. Isiganwa ryegukanywe n’Umunya-Algeria Mohamed Ferkous akoresheje isaha, iminota 51 n'amasegonda 54.
Shampiyona Nyafurika y’Amagare izakomeza ku wa Gatanu, aho hazakinwa amasiganwa yo mu muhanda [Road Race] y’abatarengeje imyaka 19.
Mu bakobwa, u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Masengesho Yvonne na Akimana Donatha, mu gihe mu bahungu hazakina Ishimwe Brian, Niyonkuru Yasin na Nkurikiyinka Jackson.




















Ibitekerezo 0