Uyu mugore wujuje imyaka 35 kuri uyu wa 20 Nzeri 2026, ni we wahagurutse nyuma y’abandi bakinnyi bose ubwo hatangiraga irushanwa ry’uyu mwaka i Montréal muri Canada.
Ni nyuma y’uko ari we waherukaga kwegukana umudali wa Zahabu muri iki cyiciro, ubwo Shampiyona y’Isi y’Amagare yari yabereye i Kigali mu 2025.
Umuvuduko n’imbaraga bye byamuhesheje gukoresha ibihe byiza ugereranyije n’abarimo n'Umwongereza Backstedt Zoe wabaye uwa kabiri yasizwe amasegonda 40 ndetse n'Umudage Franziska Koch wabaye uwa gatatu yarushijwe amasegonda 45.
Nirere Xaveline wabaye uwa 37 yasizwe iminota icyenda n'amasegonda 17 na Ingabire Diane wabaye uwa 38 yasizwe iminota icyenda n'amasegonda 45, ni bo Banyarwandakazi bakinnye iri siganwa rya mbere i Montréal.
Muri rusange, Abanyarwanda 11 ni bo bategerejweho gukina Shampiyona y’Isi y’uyu mwaka, aho bazakina amasiganwa 10 muri 13 azatangirwa imidali uyu mwaka.
Isiganwa rya kabiri kuri iki Cyumweru ni iry’icyiciro cy’abagabo basiganwa n’ibihe. Umubiligi Evenepoel Remco watwaye iki cyiciro mu mwaka ushize, arahabwa amahirwe yo kwisubiza umudali wa Zahabu ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Bitandukanye n’uko byagenze mu 2025 i Kigali, ubwo Remco yahaganganiraga na Pogačar Tadej mu muhanda w’amabuye wa Kimihurura, kuri iyi nshuro Pogačar ntiyitabiriye Shampiyona y’Isi kubera impanuka ikomeye yakoreye muri Vuelta a España ku wa 29 Kanama 2026.







Ibitekerezo 0