Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, Kenya izakira iri rushanwa rizahuza abakinnyi bakomeye muri Afurika, bahatanira imidali mu byiciro binyuranye tariki 21-25 Ukwakira 2026.

Mu bakinnyi 39 bari bahamagawe, barimo abari bamaze hafi ibyumweru bibiri mu mwiherero w’imyitozo waberaga muri UCI Regional Satellite Centre i Musanze, 29 ni bo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Alexandr Pliuschin, yahisemo kuzifashisha muri Kenya.

Abakinnyi 10 batajyanye n’abandi ni Mwamikazi Joy Cynthia, Mugabo Jules, Kanyange Zawadi, Uwizeyimana Uwase Ancille, Uwiringiyimana Liliane, Nzayisenga Valentine, Ngendahayo Jérémie, Nkundabera Eric, Niringiyimana Jean Pierre na Ikundabayo Ruben.

Nk’uko byagenze muri Shampiyona Nyafurika ya 2025, mu bakinnyi bazakina uyu mwaka harimo abo mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 17, aho mu Rwanda basanzwe bakina amasiganwa aba buri kwezi ya ‘Youth Racing Cup’ kuva mu 2023.

Muri iki cyiciro, abazakina Shampiyona Nyafurika ni Byiringiro Mubarak, Ntwari Réponse na Mukwende Fuadi mu gihe abakobwa ari Liza Jehovaire na Agasaro Gloria.

Mu ngimbi ziri munsi y’imyaka 19 hatoranyijwe Nkurikiyinka Jackson, Ishimwe Brian, Niyonkuru Yassin na Shema Emmanuel naho mu bangavu ni Masengesho Yvonne na Akimana Donatha.

Abakobwa batarengeje imyaka 23 ni Mwamikazi Jazilla na Byukusenge Mariate naho bakuru babo ni Nirere Xaverine, Ingabire Diane, Nyirarukundo Claudette na Ntakirutimana Martha.

Ni mu gihe abagabo batarengeje imyaka 23 ari Twagirayezu Didier, Ruhumuriza Aimé, Ntirenganya Moïse na Ufitimana Shadrack.

Mu cyiciro cy’abagabo, abazahatana muri Shampiyona Nyafurika ni Niyonkuru Samuel, Muhoza Eric, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Byukusenge Patrick, Masengesho Vainqueur, Tuyizere Étienne na Uwiduhaye Mike.

Ni ubwa mbere u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 29 muri Shampiyona Nyafurika, mu gihe mu 2025 ubwo rwari rwahagarariwe n’abakinnyi 23 rwatahanye imidali 10 irimo ibiri ya Zahabu, ine ya Feza n’ine y’Umuringa.

Muri rusange, rwasoreje ku mwanya wa gatatu mu bihugu 30 byari byitabiriye iryo rushanwa, rukurikira Afurika y’Epfo yatwaye imidali itandatu irimo ine ya Zahabu na Eritrea yatwaye 10 irimo itatu ya Zahabu.

Mu 2024, u Rwanda rwegukanye imidali ine muri Kenya rufite abakinnyi 20 mu gihe mu 2023, Team Rwanda yegukanye imidali umunani i Accra muri Ghana.

Abakinnyi 29 ni bo bagize Team Rwanda izakina Shampiyona Nyafurika y'uyu mwaka i Kisumu muri Kenya
Ikipe y'Igihugu yarimaze hafi ibyumweru bibiri mu mwiherero
Team Rwanda izaserukana umwambaro mushya wa Santini
Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa n'abakinnyi benshi muri Shampiyona Nyafurika y'Amagare