Uyu munsi, Perezida Kagame yujuje imyaka 68. Yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria.
Ku munsi nk'uyu w'isabukuru ye umwaka ushize, yari mu ruzinduko rw’akazi mu Birwa bya Samoa, aho yari yagiye mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).
Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bari bamuherekeje, kuri iyo tariki bafashe umwanya bamwifuriza isabukuru nziza. Birumvikana ko umwaka yawutangiriye mu kazi!
Ntibyahereye aho rero, uko yatangiye umwaka ari mu kazi, yanakomerejeho kuko muri uyu mwaka, kuva ku wa 23 Ukwakira 2024 kugeza uyu munsi ku wa 23 Ukwakira 2025, yakozemo ibikorwa byinshi bitandukanye haba mu gihugu ndetse no hanze y'igihugu, bishimangirwa n'ingendo zitandukanye yagiriye hirya no hino ku Isi.
Mu ijambo ryinjiza Abanyarwanda mu mwaka wa 2025, Perezida Kagame yavuze ko ihame ry’iterambere ry’u Rwanda, rishingiye ku kumva ko ari rwo rugomba kwigeza ku byo rushaka, ati “ Ntushobora gutegereza ko abandi bazaguteza imbere wowe ubwawe udashyize imbaraga muri ibyo bikorwa by’iryo terambere.”
Ni muri uwo mujyo uyu mwaka wa Perezida Kagame, waranzwe ahanini n'akazi, aho ibikorwa byinshi yakoze bihamywa n'amafoto arenga 120 twakusanyije, agaragaza ibikorwa bitandukanye yakoze kuva ku munsi yujurijeho imyaka 67 kugeza uyu munsi yujuje imyaka 68, byose bigamije gushakira igihugu iterambere.
Umwaka wa Perezida Kagame mu mafoto
Umunsi nk’uyu mu 2023 Ukwakira, Perezida Kagame yari mu Mujyi wa Apia muri Samoa yitabiriye inama ya CommonwealthKu wa 25 Ukwakira 2024, Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGMKu wa 31 Ukwakira, Perezida Kagame yitabiriye umukino wahuje u Rwanda na Djibouti mu gushaka itike yo gukina imikino ya CHANKu wa 1 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yakiriye Amb. Minata Samaté Cessouma, Komiseri w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ushinzwe ubuzima, ibikorwa by’ubugiraneza n’iterambere rusangePerezida Kagame ku wa 1 Ukwakira 2024 yakiriye Umuyobozi w’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, Africa CDC, Dr. Jean KaseyaPerezida Kagame ku wa 9 Ugushyingo 2024 yitabiriye itangizwa rya ‘Timbuktoo HealthTech Hub’, igicumbi kigamije guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga rizafasha kuvugutira umuti ibibazo by’ubuvuzi byugarije Afurika. Cyatangijwe ubwo hanabaga inama ya Youth Connekt Africa 2024Perezida Kagame yakiriye Intumwa y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku kurwanya Jenoside n’ubwicanyi ndengakamere, Adama DiengPerezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, i Baku ku wa 13 Ugushyingo 2024Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, i Baku ku wa 13 Ugushyingo 2024Umukuru w’Igihugu hamwe n’abandi bayobozi bitabiriye Inama ya COP29 yiga ku bidukikije yabaye ku wa 12-13 Ugushyingo 2024 i BakuPerezida Kagame ku wa 16 Ugushyingo 2024 yitabiriye Ihuriro rya 17 rya Unity Club IntwararumuriKu wa 21 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yakiriye uwari Ambasaderi wa Sudani y’Epfo mu Rwanda, Simon Juach Deng, wasoje inshingano ze mu RwandaKu wa 27 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yakiriye inyandiko za ba Ambasaderi batandukanye bahagarariye u RwandaPerezida Kagame ku wa 30 Ugushyingo 2024, yitabiriye inama ya 24 idasanzwe y’Umuryango wa Afurika y’IburasirazubaKu wa 7 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yitabiriye Doha Forum, ihuriro ryabereye muri Qatar ryitabirwa n’abandi bayobozi batandukanyeKu wa 10 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yitabiriye Inama y’umugabane yiga ku burezi no guhangira imirimo urubyiruko. Yabereye i Nouakchott muri MauritanieKu wa 12 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga akaba na Perezida w'Inama Nkuru y'Ubucamanza, Mukantaganzwa DomitilleKu wa 12 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w’abari bitabiriye Inama y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga yo gusiganwa ku modoka, FIAKu wa 13 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza inteko rusange ya FIA ari nabwo yatangaje kandidatire y’u Rwanda yo kukwakira Formula OneKu wa 13 Ukuboza 2024, Perezida Kagame ni umwe mu batanze ibihembo ku bahize abandi mu marushanwa ya Formula One ategurwa na FIAPerezida Kagame yakira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, ku wa 18 Ukuboza 2024Ku wa 18 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yakiriye Itsinda ry’impuguke Nyafurika mu bushakashatsi bari mu ihuriro African Materials Research Society (AMRS) n’abari mu ryitwa African Renaissance Institute for Science and Technology (ARIST) ryita ku ikoranabuhangaKu wa 23 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri, Rwego Ngarambe hamwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutungo wa leta, Godfrey KaberaKu wa 30 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza umwaka wa 2024Ku wa 10 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriye Intumwa ya Perezida wa Zambia, Amb. Lazarous KapambweKu wa 12 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’agace ka Oromia muri Ethiopia, Shimelis Abdisa, hamwe n’itsinda bari kumwePerezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu batandukanye bitabiriye inama yiga ku iterambere rirambye yabereye i Abu Dhabi ku wa 14 Mutarama 2025Ku wa 13 Mutarama 2025, Perezida Kagame ari i Abu Dhabi yagiranye ibiganiro na mugenzi we Bola Ahmed Tinubu wa NigeriaPerezida Kagame ku wa 15 Mutarama 2025 yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri biga muri Wharton School of Business. Ni ibiganiro byabereye muri Village UrugwiroPerezida Kagame yitabiriye umusangiro w’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda wabereye mu Rwanda ku wa 16 Mutarama 2025Perezida Kagame ku wa 19 Mutarama 2025 yitabiriye amasengesho yo gusengera igihuguPerezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Turikiya mu Murwa Mukuru, Ankara, aho yabonanye na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan. Hari ku wa 24 Mutarama 2025Ku wa 31 Mutarama 2025, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-KhulaifiKu wa 30 Mutarama 2025, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe u Burayi n’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Noël BarrotKu wa 1 Gashyantare, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku gicumbi cy’intwari mu kwizihiza umunsi w’intwariKu wa 6 Gashyantare, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa MarocPerezida Kagame ku wa 6 Gashyantare yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Pharco Pharmaceuticals, Dr Sherine Abbas HelmyPerezida Kagame ku wa 8 Gashyantare yari i Dar es Salaam aho yari yitabiriye inama ya EAC na SADCPerezida Kagame yakoreye uruzinduko i Doha ku wa 12 Gashyantare, ahura na Emir wa QatarKu wa 13 Gashyantare, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro abayobozi b’urwego rushinzwe ubucuruzi muri Saudi ArabiaPerezida Kagame ku wa 13 Gashyantare yahuye n’uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, Qimiao FanKu wa 15 Gashyantare, Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri EthiopiaKu wa 23 Gashyantare 2025, Perezida Kagame yatangije Tour du RwandaPerezida Kagame ku wa 24 Gashyantare yakiriye Chi-Man Kwan, Umuyobozi wa Raffles Family OfficePerezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa NALA, Benjamin Fernandes; uwashinze Admaius Capital Partners, Marlon Chigwende; umwe mu bashinze M2P, Madhusudanan Madhu; Umuyobozi wa Nucleus Software, Parag Bhise na Prajit Nanu uyobora NiumKu wa 25 Gashyantare, Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bukungu budaheza, Inclusive Fintech ForumPerezida Kagame yahuye na Haim Taib washinze Mitrelli and Menomadin Group bagirana ibiganiro byabaye kuwa 25 GashyantareKu wa 10 Werurwe 2025, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, Qimiao FanKu wa 10 Werurwe 2025, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, Qimiao FanPerezida Kagame yahuye na Dr. Ronny Jackson, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya AmerikaKu wa 20 Werurwe, Perezida Kagame yahuye na Visi Perezida w’Inama nzibacyuho yari iyoboye SudaniPerezida Kagame ku wa 21 Werurwe yahuye n’abayobozi ba AIMS bayobowe n’uwayishinze ari nawe Chairman w’inama y’ubutegetsi yayo, Professor Neil TurokPerezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y’Abarabu y’Iterambere, BADEA, Dr. Sidi Ould Tah. Bagiranye ibiganiro ku wa 21 Werurwe 2025Perezida Kagame yakurikiye umukino Amavubi yakinnye na Nigeria mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Ni umukino wabaye ku wa 21 Werurwe 2025Perezida Kagame ku wa 24 Werurwe yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yabaye hifashishijwe ikoranabuhangaPerezida Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 26 Werurwe 2025Ku wa 28 Werurwe 2025, Perezida Kagame yakiriye indahiro y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa RIB, Colonel Pacifique Kayigamba KabandaUmukuru w’Igihugu ari kumwe na mugenzi we wa Togo, bitabiriye inama yiga kuri AI yabaye ku wa 3 Mata 2025Perezida Kagame yahuye n’abaminisitiri b’ubuzima n’abandi bakora muri uru rwego bari bateraniye mu Rwanda. Ni mu musangiro wabereye ku i Rebero ku wa 3 MataPerezida Kagame ku wa 4 Mata yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Mahmoud Ali YoussoufKu wa 4 Mata 2025, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umusenateri wo mu Bufaransa, Olivier CadicKu wa 6 Mata, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari, Huang XiaPerezida Kagame ku wa 7 Mata ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame batangije icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31Perezida Kagame ku wa 8 Mata yakiriye Umujyanama wa Perezida Trump ku bibazo bya Afurika, Massad BoulosKu wa 9 Mata, Perezida Kagame yakiriye Daniel Julien, Umuyobozi ari nawe washinze Teleperformance na Thomas MackenbrockPerezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal, Yassine Fall. Ni ikiganiro cyabaye ku wa 15 Mata 2025Ku wa 15 Mata 2025, Perezida Kagame yahuye n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu JulaPerezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ku wa 21 MataKu wa 28 Mata, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea Bissau, Umaro Sissoco EmbalóKu wa 30 Mata, Perezida Kagame yahuye na Shawn McCormick, Umuyobozi wa Trinity MetalsPerezida Kagame ku wa 2 Gicurasi, yakiriye mu rwuri rwe mugenzi we wa Guinea, Mamadi Doumbouya, ari kumwe na madamu weKu wa 3 Gicurasi, Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui NguemaPerezida Kagame ku wa 6 Gicurasi yakiriye Umuyobozi wa Croix Rouge, Mirjana Spoljaric EggerKu wa 19 Gicurasi, Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku Mutekano yamurikiwemo bimwe mu bikoresho bya gisirikare byakorewe mu bihugu birimo n’u RwandaKu wa 20 Gicurasi, Perezida Kagame yakiriye Hassan Bubacar Jallow, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri GambiaKu wa 20 Gicurasi, Perezida Kagame yahuye na Ambasaderi Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri CentrafriqueKu wa 21 Gicurasi, abambasaderi batandukanye bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu RwandaKu wa 21 Gicurasi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Masai Ujiri bakurikiye imikino ya Basketball Africa League (BAL) 2025 yitiriwe Nile ConferenceKu wa 23 Gicurasi, Perezida Kagame yasuye Ikirombe cya Nyakabingo gicukurwamo amabuye y'agaciro mu karere ka RulindoPerezida Kagame n'abateguye imikino ya BAL bafashe ifoto y'urwibutso ku wa 24 GicurasiKu wa 27-28 Gicurasi, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri KazakhstanKu wa 3 Kamena, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri AlgérieKu wa 6 Kamena, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abo mu Ishuri rya Hope Haven Christian SchoolKu wa 24 Kamena, Perezida Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wayoboye NigeriaKu wa 25 Kamena, Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi Adesina wari usoje inshingano nka Perezida wa African Development Bank GroupKu wa 1 Nyakanga, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire (IAEA)Ku wa 1 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe wa Niger, Ali Mahaman Lamine ZeineKu wa 4 Nyakanga, Perezida Kagame yaganirije abari bitabiriye umugoroba wo Kwibohora 31Ku wa 6 Nyakanga, Perezida Paul Kagame yitabiriye ibiganiro bya Komisiyo y’Umuyoboro Mugari w’itumanaho rya Internet (Broadband Commission) mu buryo bw’ikoranabuhangaKu wa 11 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wahoze ayobora KenyaKu wa 16 Nyakanga, Perezida Kagame yayoboye Inama y'AbaminisitiriKu wa 18 Nyakanga, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi ba Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi iherereye i Butaro mu Karere ka Burera (Global Health Equity: UGHE), riyobowe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wayo Dr. Jim Yong KimKu wa 18 Nyakanga, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi b’ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Rio TintoKu wa 24 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Amb. Antoine Anfré wari usoje inshingano ze nka Ambasaderi w'u Bufaransa mu RwandaKu wa 2 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye Amb. Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtan, wari usoje inshingano nka Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu RwandaKu wa 24 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Dr. Justin Nsengiyumva nyuma y'igihe gito amuhaye inshingano zo kuba Minisitiri w'IntebeKu wa 25 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abagize guverinomaKu wa 27 Nyakanga, Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rya Giants of Africa 2025Ku wa 28 Nyakanga, Perezida Kagame yitabiriya igikorwa cyo gufungura Zaria Court ku mugaragaroKu wa 29 Nyakanga, Ambasaderi mushya w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera gukora izo nshingano mu RwandaKu wa 31 Nyakanga, Perezida Kagame yakiriye Dr. Sidi Ould Tah wari uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, AfDBKu wa 2 Kanama, Perezida Paul Kagame yakiriye Abashumba ba Kiliziya Gatolika bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM)Ku wa 3 Kanama, Perezida Kagame yifatanyije na Masai Ujiri na Kawhi Leonard mu mwiherero w’abana kuri Club RafikiKu wa 25 Kanama, Perezida Kagame yaganirije abasirikare, abapolisi n’abacungagereza barenga 6000 batorezwaga i GabiroKu wa 26 Kanama, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo mu mashyaka atandukanyeKu wa 28 Kanama, Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo mu ruzinduko rw'akazi yagiriye mu RwandaKu wa 28 Kanama, Perezida Kagame yakiriye Fillipo Grandi uyobora HCRKu wa 29 Kanama, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'ikigo cy'imiyoborere muri QatarKu wa 29 Kanama, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Nermine El ZawahryKu wa Mbere Nzeri, Perezida Kagame yari i Dakar aho yari yitabiriye inama yiga ku biribwaPerezida Kagame ku wa 3 Nzeri yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe umutekano wo mu kirere muri Afurika no muri Madagascar (ASECNA), Prosper Zo’o Minto’oUmukuru w’Igihugu ku wa 4 Nzeri yitabiriye inama ya cyenda yiga ku bijyanye n’ingendo z’indege muri AfurikaKu wa 6 Nzeri, Perezida Kagame yakiriye Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’umutekano wo mu muganda, Jean Todt hamwe n’umugore we akaba n’umukinnyi ukomeye wa filimi, Michelle YeohKu wa Gatandatu Nzeri, Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wahuje abantu batandukanye bari bitabiriye umuhango wo Kwita IzinaKu wa 8 Nzeri, Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya barimo n’uw’u BufaransaPerezida Kagame yahuye n’Umuyobozi wa National Media Office (NMO) akaba n’Umuyobozi w’Inama y’itangazamakuru muri UAE, Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed. Hari ku wa 9 NzeriKu wa 20 Nzeri, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Azerbaijan i Baku, anahura na mugenzi we, Ilham AliyevKu wa 23 Nzeri, Umukuru w’Igihugu yagiriye uruzinduko i Cairo mu MisiriKu wa 25 Nzeri, Umukuru w’Igihugu yitabiriye kongere ya 194 ya UCI yabereye i KigaliKu wa 19 Ukwakira, Perezida Kagame na mugenzi we wa Sénégal wari mu ruzinduko mu Rwanda, bitabiriye siporo rusangePerezida Kagame yakurikiye imikino ya PFL Africa yebereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere ku wa 18 Ukwakira 2025Umukuru w’Igihugu ku wa 21 Ukwakira yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka bo mu bihugu 30 yaberaga mu RwandaKu wa 21 Ukwakira, iminsi ibiri mbere y’isabukuru ya Perezida Kagame, yitabiriye inama yiga ku ikoreshwa rya telefoni ku Isi izwi nka Mobile World Congress
Ibitekerezo 0