Amafoto yafatiwe mu mijyi itandukanye agaragaza ubukana bw’iyi myigaragambyo, yahuje abaturage binubira izamuka ry’ibiciro, ubuzima buhenze n’ibibazo biri mu burezi.
Mu Murwa Mukuru Paris, ibihumbi by’abaturage byuzuye imihanda, bamwe bitwaje amabendera y’igihugu n’ibyapa byanditseho ubutumwa busaba Guverinoma ya Perezida Emmanuel Macron kugira icyo ihindura.
Polisi yatangaje ko abigaragambya bagera ku bihumbi 110 bari mu mihanda ya Paris, mu gihe mu gihugu hose Minisiteri y’Umutekano yabaruye ibihumbi 410.
Amafoto yafatiwe hafi y’ahazwi nka Arc de Triomphe agaragaza abasirikare bashinzwe umutekano, mu gihe abacuruzi bo hafi ya Place de la Bastille bari bakingishije amaduka yabo imbaho, batinya ko yakwangizwa.
Inzu ndangamurage ya Louvre, imwe mu zisurwa cyane ku Isi, na yo yafunzwe kubera impungenge z’imvururu.
Mu Mujyi wa Lyon, amafoto agaragaza abaturage bahunga imyuka iryana mu maso yatewe na Polisi, mu gihe i Marseille hagaragaye abigaragambya bubaka za bariyeri mu mihanda.
I Nice, hafashwe ifoto y’umugabo ucuranga saxophone hagati mu myotsi y’imyuka iryana mu maso, mu gihe i Strasbourg undi muntu yagaragaye yangiza camera ikoreshwa mu kugenzura umutekano.
Mu Mujyi wa Orléans, abaturage na bo bazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ishyaka Rassemblement National, ryari rihafite inama y’inteko rusange.
Iyi myigaragambyo yakurikiwe n’imvururu zatumye abantu hafi 1000 batabwa muri yombi, mu gihe Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso n’imodoka zitera amazi.
Ni imyigaragambyo ikomeje kugaragaza uburakari bw’abaturage ku mibereho yabo no gushyira igitutu kuri Guverinoma ya Macron mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027 aba.
































Ibitekerezo 0