Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, Isoko rya Musanze rizwi nka Goico ryafashwe n’inkongi y'umuriro rirashya rirakongoka ku buryo ku Cyumweru mu masaha ya mu gitondo hari hakigaragara imyotsi.
Aya ni amwe mu mafoto y'iri soko nyuma y'uko rifashwe n'inkongi.
Amagorofa agize Goico hafi ya yose yarahiye arakongoka n'ibyarimo biratikiraPolisi y'u Rwanda by'umwihariko ishami rishinzwe kuzimya inkongi yari yambariye uwo murimo kugira ngo ihoshe uyu muriro ntihanagire izindi nyubako zifatwaIshusho y'inyubako yakoreragamo iri soko, nyuma y'uko rifashwe n'inkongiKugeza mu gitondo cyo ku Cyumweru, ibikorwa byo gucogoza uyu muriro byari bikirimbanyijeIbikorwa by'ubutabazi byarakomeje ku munsi wakurikiye uwo isoko ryafashwe n'inkongiAbantu bose bari bamanjiriwe nyuma yo kubona uko ikiza cy'umuriro cyagize GoicoAbantu bari babuze ayo bacira n'ayo bamiraKu bw'amahirwe nta muntu waburiye ubuzima muri iki kizaUbwo bitegerezaga inyubako ya Goico nyuma yo kwibasirwa n'inkongiIbyatikiriye mu Isoko rya Musanzwe bibarirwa agaciro k'asaga miliyari 30 FrwUmuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yihanganishije abakoreraga muri GoicoGOICO yubatse ahahoze isoko rya RuhengeriAbo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi batabaranye ingogaIbikorwa byose byakorerwaga muri iyi nyubako byarahagazeIri soko ryari rigiye kumara imyaka 10 ritangiye gukorerwamo kuko ryatashywe muri Gicurasi 2017Iyi nyubako ifite amagorofa atanu. Yakoreragamo abacuruzi basaga 1,350.Iyi nyubako yakorerwagamo n'amabanki, ibigo by’ubwishingizi, amasosiyete y’itumanaho, resitora n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byiganjemo amadukaByageze n'aho abantu bikorera amaboko kuko ibyo barebeshaga amaso yabo byari agahomamunwaIri soko ryubatswe na sosiyete ya Gorilla Investment Company (GOICO Ltd), ihuriyemo abashoramari bakomoka mu Karere ka MusanzeAbantu 17 ni bo bakomerekeye muri iyi nkongiImodoka nyinshi zishinzwe kuzimya inkongi zaritabajweIyi nyubako yarahiye kugeza n'ubwo itangira kwiyasaAbaturage bari baguye mu kantu kubera kubona ubukana inkongi yari ifiteIkigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) cyihutiye guhagarika umuriro w’amashanyarazi werekeza aho isoko riherereye ngo bidateza ibyago byinshiClaudien Nsengimana uyobora Akarere ka Musanze yahumurije abaturage bahahiraga muri iri soko by'umwihariko abarikoreragamoIbikorwa byo kuzimya iyi nkongi byamaze amasaha atari makeInzego z'umutekano zabaye hafi y'abanya-Musanze muri ibi bihe bitoroshyeBamwe bareberaga hakurya ari na ko bafata amashushoGOICO yarahiye irakongokaInzego z'abashinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi zinjiye muri iri soko mbere ngo hatagira umuturage wagerageza kwinjiramo agahuriramo n'ikibazoUbuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru burangajwe imbere na Guverineri Mugabowagahunde Maurice, bwaje kwifatanya n'abaturage b'i MusanzeUmuntu wese unyuze mu mujyi wa Musanze ntabasha gukura amaso kuri iyi nyubako bitewe n'ukuntu yangijwe cyane n'umuriroInyubako ya GOICO yarangiritse ku buryo bidatanga icyizere ko izongera gukorerwamo vubaAmakuru avuga ko iyi nkongi yatewe n’abantu bari bari gusudira ibyumaInkongi yahereye mu gice cyo hagati mu nyubako itangira gukwira mu bice bitandukanyeInyubako y'Isoko rya Musanze yuzuye itwaye agera kuri miliyari 7,5 FrwUbuyobozi bwa Musanze bwahaye abaturage ubutumwa bw'ihumureGOICO yanmgiritse ku rugero rukomeyeHanacururizwagamo ibikoresho by’ikoranubuhangaBamwe mu bacururizaga muri Goico bagerageje kugira utuntu basohokanaIbikorwa by'ubutabazi byarakomeje kugeza umuriro ucogoye burunduGuverinoma y'u Rwanda yihanganishije abantu bose bahombejwe n'inkongi yibasiye isoko ry'i MusanzeAbikorera 89 bakomoka mu Karere ka Musanze ni bo bafashe iya mbere mu kubaka iri sokoIri soko ryashoboraga kwakira abarihahiramo bagera ku bihumbi 25 ku munsi
Ibitekerezo 0