Aya ni amwe mu mafoto y'iri soko nyuma y'uko rifashwe n'inkongi.

Amagorofa agize Goico hafi ya yose yarahiye arakongoka n'ibyarimo biratikira

Polisi y'u Rwanda by'umwihariko ishami rishinzwe kuzimya inkongi yari yambariye uwo murimo kugira ngo ihoshe uyu muriro ntihanagire izindi nyubako zifatwa

Ishusho y'inyubako yakoreragamo iri soko, nyuma y'uko rifashwe n'inkongi

Kugeza mu gitondo cyo ku Cyumweru, ibikorwa byo gucogoza uyu muriro byari bikirimbanyije

Ibikorwa by'ubutabazi byarakomeje ku munsi wakurikiye uwo isoko ryafashwe n'inkongi

Abantu bose bari bamanjiriwe nyuma yo kubona uko ikiza cy'umuriro cyagize Goico

Abantu bari babuze ayo bacira n'ayo bamira

Ku bw'amahirwe nta muntu waburiye ubuzima muri iki kiza

Ubwo bitegerezaga inyubako ya Goico nyuma yo kwibasirwa n'inkongi

Ibyatikiriye mu Isoko rya Musanzwe bibarirwa agaciro k'asaga miliyari 30 Frw

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yihanganishije abakoreraga muri Goico

GOICO yubatse ahahoze isoko rya Ruhengeri

Abo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi batabaranye ingoga

Ibikorwa byose byakorerwaga muri iyi nyubako byarahagaze

Iri soko ryari rigiye kumara imyaka 10 ritangiye gukorerwamo kuko ryatashywe muri Gicurasi 2017

Iyi nyubako ifite amagorofa atanu. Yakoreragamo abacuruzi basaga 1,350.

Iyi nyubako yakorerwagamo n'amabanki, ibigo by’ubwishingizi, amasosiyete y’itumanaho, resitora n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byiganjemo amaduka

Byageze n'aho abantu bikorera amaboko kuko ibyo barebeshaga amaso yabo byari agahomamunwa

Iri soko ryubatswe na sosiyete ya Gorilla Investment Company (GOICO Ltd), ihuriyemo abashoramari bakomoka mu Karere ka Musanze

Abantu 17 ni bo bakomerekeye muri iyi nkongi

Imodoka nyinshi zishinzwe kuzimya inkongi zaritabajwe

Iyi nyubako yarahiye kugeza n'ubwo itangira kwiyasa

Abaturage bari baguye mu kantu kubera kubona ubukana inkongi yari ifite

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) cyihutiye guhagarika umuriro w’amashanyarazi werekeza aho isoko riherereye ngo bidateza ibyago byinshi

Claudien Nsengimana uyobora Akarere ka Musanze yahumurije abaturage bahahiraga muri iri soko by'umwihariko abarikoreragamo

Ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi byamaze amasaha atari make

Inzego z'umutekano zabaye hafi y'abanya-Musanze muri ibi bihe bitoroshye

Bamwe bareberaga hakurya ari na ko bafata amashusho

GOICO yarahiye irakongoka
GOICO yarahiye irakongoka
Inzego z'abashinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi zinjiye muri iri soko mbere ngo hatagira umuturage wagerageza kwinjiramo agahuriramo n'ikibazo

Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru burangajwe imbere na Guverineri Mugabowagahunde Maurice, bwaje kwifatanya n'abaturage b'i Musanze

Umuntu wese unyuze mu mujyi wa Musanze ntabasha gukura amaso kuri iyi nyubako bitewe n'ukuntu yangijwe cyane n'umuriro

Inyubako ya GOICO yarangiritse ku buryo bidatanga icyizere ko izongera gukorerwamo vuba

Amakuru avuga ko iyi nkongi yatewe n’abantu bari bari gusudira ibyuma

Inkongi yahereye mu gice cyo hagati mu nyubako itangira gukwira mu bice bitandukanye

Inyubako y'Isoko rya Musanze yuzuye itwaye agera kuri miliyari 7,5 Frw

Ubuyobozi bwa Musanze bwahaye abaturage ubutumwa bw'ihumure

GOICO yanmgiritse ku rugero rukomeye
GOICO yanmgiritse ku rugero rukomeye
Hanacururizwagamo ibikoresho by’ikoranubuhanga

Bamwe mu bacururizaga muri Goico bagerageje kugira utuntu basohokana

Ibikorwa by'ubutabazi byarakomeje kugeza umuriro ucogoye burundu

Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije abantu bose bahombejwe n'inkongi yibasiye isoko ry'i Musanze

Abikorera 89 bakomoka mu Karere ka Musanze ni bo bafashe iya mbere mu kubaka iri soko

Iri soko ryashoboraga kwakira abarihahiramo bagera ku bihumbi 25 ku munsi