Iyi myigaragambyo yari igamije kwamagana izamuka ry’ibiciro by’imibereho, ibibazo biri mu burezi n’imikorere ya Guverinoma, yaje kuvamo imvururu zikomeye.
Mu Mujyi wa Paris, amafoto agaragaza abapolisi bitwaje ibikoresho byo guhosha imyigaragambyo bahanganye n’abigaragambya, mu gihe inyuma yabo hagaragaraga ibirimi by’umuriro n’umwotsi mwinshi.
Hari n’amafoto y’amaduka yamennwe ibirahure, imodoka zakongotse, abaturage barebera imvururu mu madirishya y’inzu zabo ndetse n’abigaragambya bahangana n’abapolisi.
Mu Mujyi wa Marseille, hagaragara abashinzwe kuzimya inkongi bagerageza kuzimya inyubako yari yafashwe n’umuriro, mu gihe indi mihanda yari yuzuyemo ibisigazwa by’ibyangijwe.
I Limoges, inyubako y’ubuyobozi bw’umujyi yafashwe n’inkongi ikomeye, naho i Lyon ibiro bikorerwamo ibijyanye n’ubukerarugendo biratwikwa.
Andi mafoto agaragaza abigaragambya benshi mu mihanda ya Nantes, abapolisi bata muri yombi bamwe mu bigaragambya, ndetse n’umusaza wambaye agapfukamunwa kamurinda imyuka iryana mu maso.
Hari kandi ishusho y’ikimenyetso cya Repubulika y’u Bufaransa cyambitswe ubutumwa bushinja Polisi kugirira nabi abanyeshuri.
Iyi myigaragambyo yasize nibura abantu babiri bapfuye, barimo umupolisi n’umwigaragambya.





















Amafoto: CNN/Reuters/AFP/AP/Getty Images


Ibitekerezo 0