Perezida Kagame yahagurutse mu Rwanda ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bagera mu Murwa Mukuru wa Cambodge, Phnom Penh, ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026.

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Ubwami, mu muhango waranzwe n’icyubahiro gihabwa abayobozi b’ibihugu.

Nyuma y’uwo muhango, bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Umwami Sihamoni yanabakiriye mu musangiro witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Cambodge.

Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena ya Cambodge, Hun Sen, byagarutse ku mateka ibihugu byombi bisangiye yo kunyura mu bihe bikomeye, uko byabyikuyemo n’ingamba byafashe mu kongera kwiyubaka no kwigira.

Yahuye kandi na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Khuon Sudary, baganira ku bufatanye bw’inteko z’ibihugu byombi n’uruhare rw’abagore mu nzego z’ubuyobozi.

Mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe, Hun Manet, hibanzwe ku guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Aba bayobozi bagaragaje ko u Rwanda rushobora kubera Cambodge irembo riyigeza ku masoko ya Afurika, mu gihe Cambodge na yo yafasha ibicuruzwa by’u Rwanda kugera ku masoko yo muri Aziya.

Ikindi cyaranze uru ruzinduko ni isinywa ry’amasezerano atatu y’ubufatanye, arimo ahuza Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’urwego rushinzwe iterambere muri Cambodge, ay’ubufatanye mu bukerarugendo n’arebana na serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere.

Mu ijambo yavugiye mu musangiro wateguwe n’Umwami Sihamoni, Perezida Kagame yavuze ko uru ruzinduko ari intangiriro y’ikindi cyiciro cyo gushimangira ubufatanye n’ubucuti bw’ibihugu byombi.

Yashimangiye ko u Rwanda na Cambodge bihuje icyerekezo cyo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ishoramari, kandi ko hari byinshi bishobora kwigiranaho.

Perezida Kagame yanunamiye kandi amateka ya Cambodge, ashyira indabo ku rwibutso rw’ubwigenge no ku rwibutso rw’Umwami Norodom Sihanouk watanze mu 2012.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe Cambodge yakiriye Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Perezida Kagame na we yitabiriye, izaberamo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF uzayobora uyu Muryango mu gihe cya 2027–2030.

U Rwanda na Cambodge bifitanye umubano wa dipolomasi kuva mu 2005.

Mu mafoto, dore ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iki gihugu cyo muri Aziya