00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Biden n’abandi bayobozi bakomeye ba G20 bagaragaye batambaye inkweto?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 September 2023 saa 09:13
Yasuwe :

Mu Cyumweru gishize benshi batunguwe no kubona bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye inama y’Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi, G20 batambaye inkweto kugeza n’aho bamwe bazikuyemo burundu basigarana ibirenge gusa.

Amafoto y’aba bakuru b’ibihugu bambaye ibirenge yatangiye gucicikana ku Cyumweru. Yafashwe ubwo bakirwaga na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi mu gace ka Rajghat karimo Urwibutso rwagenewe Mahatma Gandhi wafashije u Buhinde kugera ku bwigenge.

Nk’uko bisanzwe ku bandi bose basura aka gace, abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez; uwa Indonesie, Joko Widodo na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz basabwe gukuramo inkweto.

Icyakora iri bwiriza ntiryubahirijwe mu buryo bwuzuye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong kuko bo bagaragaye bambaye amasogisi n’inkweto zifunguye.

Ni itegeko ku muntu wese usuye aka gace ko agatambagira yambaye ibirenge kuko bifatwa nko guha icyubahiro iyi ntwari.

Aka gace kandi gafatwa nk’urwibutso rukomeye rw’intambara Abahinde barwanye kugira ngo babone ubwigenge ari nayo mpamvu kubahwa cyane.

Gandhi yayoboye impinduramatwara itamena amaraso yagejeje u Buhinde ku bwigenge yivana mu nzara z’abakoloni b’Abongereza.

Benshi mu Bahinde bamufata nk’umubyeyi w’igihugu, nubwo Abahindu bamushinja kwikundisha cyane ku bayisilamu byatumye u Buhinde bucikamo kabiri hakavuka u Buhinde na Pakistan.

Gandhi yishwe n’umuhezanguni w’umuhindu muri Mutarama 1948.

Nyuma y’urupfu rwe, umubiri we waratwitswe ariko ntabwo ivu rye ryamenwe mu mazi nkuko biri mu migenzo y’Abahindu.

Iryo vu ryarabitswe, rikwirakwizwa mu nzibutso ziri hirya no hino mu gihugu zirimo n’uru ruri muri aka gace ka Rajghat

Bamwe mu Bakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20 bagaragaye bambaye ibirenge, mu guha icyubahiro Mahatma Gandhi
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong bo bagaragaye bambaye inkweto zifunguye n’amasogisi
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, na mugenzi we w’u Buhinde, Narendra Modi bagaragaye bambaye ibirenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .