Amafoto: Washington DC iri bwakire indahiro ya Biden yahindutse nk’inkambi ya gisirikare

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Mutarama 2021 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Mu minsi yashize abatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavugaga ko mu bintu byari bigoranye harimo no Kubona umusirikare w’iki gihugu mu muhanda nk’uko bimeze ubu, aho imihanda myinshi yo muri Leta zo muri iki gihugu cyane cyane Washington DC yabaye nk’inkambi za gisirikare (Barracks).

Kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarakajije umutekano bituruka ku kuba Perezida uherutse gutorwa Joe Biden ari burahire kuri uyu wa 20 Mutarama 2021, kandi hakaba hari impunge z’uko uyu muhango ushobora kurangwa n’umutekano muke.

Mu myaka yashize uyu muhango ntiwajyaga usaba ko hacungwa umutekano mu buryo bugaragara kuri uru rwego kugeza n’aho ubona umusirikare mu muhanda, gusa bitewe n’impungenge inzego z’ubutasi zagaragaje ko uyu muhango ushobora kugaragaramo ibikorwa by’umutekano muke byabaye ngombwa ko bikorwa.

Nyuma y’aho abashyigikiye Perezida Trump bigabije Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Capitol) bakayikoreramo imyigaragambyo, FBI yahise igaragaza impungenge z’uko igikorwa nk’iki gishobora kwisubiramo ubwo Biden azaba arahira.

Ibi byatumye hoherezwa abasirikare ibumbi 25 ku nyubako ya Capitol izaberamo uyu umuhango kugira ngo bakore ibishoboka byose abashyigikiye uyu mugabo uri gusoza manda ye batazongera kubakoza isoni mu maso y’amahanga.

Uyu mubare w’abasirikare ni kimwe cya kabiri cy’umubare w’abantu bose bagiye bitabira uyu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka yashize.

Uretse Joe Biden uri burahire nka Perezida, hararahira na Kamala Harris nka Visi Perezida.

Abasirikare bari hanze ya Capitol no kugezamo imbere, kubera impamvu z'umutekano uru ruzitiro rwigijwe inyuma aha siho rwagarukiraga mbere
Kubera iminsi myinshi bamaze aha, abananiwe banyuzamo bakicara ababishoboye bagasinziraho gato
Buri gitondo abari bukore uwo munsi babyuka bafata imbunda
Capitol icungiwe umutekano mu buryo bukomeye
Kimwe no mu zindi nkambi za gisirikare abari kuri Capitol nabo bagira umwanya wo gufata amabwiriza
Izuba ririnda rirenga bagicunze umutekano w'iyi nzu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika
Abasirikare bari muri Washington DC babarirwa mu bihumbi 25
Muri Amerika ntibyari bisanzwe ko umuntu abona abasirikare bangana gutya mu muhanda
Aba basirikare baryamiye amajanja kugira ngo nihagira ikiba bihutire gutabara
Imbunda zabo ni ubwo buryo bazibikamo
Umunsi ubasanga bari maso ukarangira bagihagaze bwuma
Uruzitiro rwa Capitol rwashyizweho insinga zirimo amashanyarazi
Biragoranye ko umwanzi yabona aho amenera bitewe n'abasore b'inkorokoro baraba bacunze umutekano muri uyu muhango wo kurahira kwa Biden
Uhawe imbunda abanza kureba ko ikora neza
Imbuga ya Capitol yabaye nk'ikigo cya gisirikare
Aba basirikare bahawe imyitozo ikarishye ku buryo biteguye guhashya umwanzi aho yaba aturutse hose
Imihanda ya Washington yuzuye imodoka za gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .