00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Umwami Charles III n’Umwamikazi muri tuk-tuk

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 November 2023 saa 11:40
Yasuwe :

Kimwe mu bintu byatangaje abantu muri iki Cyumweru, ni ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza Umwami w’u Bwongereza, Charles III n’Umwamikazi Camilla bari mu kinyabiziga gito kizwi ku izina rya tuk-tuk muri Kenya no mu bindi bihugu bya Afurika.

Iyi foto igaragaza Charles III na Camilla bicaye mu myanya ibiri y’inyuma, mu gihe imbere haba hari umugore (Eunice Karanja) ubatwaye. Yafashwe ku wa Gatanu 3 Ugushyingo, i Mombasa ubwo uyu muryango w’ibwami wagiriraga uruzinduko muri Kenya.

Tuk-tuk ni kimwe mu binyabiziga bikunda gukoreshwa cyane muri Kenya by’umwihariko mu Mujyi wa Mombasa, kuko ihendutse kandi ikaba ishobora gutwara abarenze umwe icyarimwe.

Ikoreshwa cyane mu bind ibihugu bya Afurika birimo Tanzania, Nigeria na Cameroon.

Umwami Charles III n’Umwamikazi bagaragaye bari muri tuk-tuk

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .