Aba- Maasai ni ubwoko bw’abaturage bagaragara cyane muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu bya Tanzania na Kenya. Bazwi cyane nka bumwe mu bwoko bw’abaturage bo muri Afurika batunzwe n’ubworozi n’ubuhigi.

Kimwe mu bitangaje kuri ubu bwoko ni imyambarire yaho, aho usanga abagabo batikoza amapantalo, ahubwo bakenyera igikoyi batikera ikindi.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baherutse kugaragaza ko batunguwe no kubona Perezida Ruto muri uyu mwambaro w’Aba- Maasai cyane ko atari ibintu byagiye bigaragara ku bandi bantu bayoboye Kenya.

Perezida Ruto yagaragaye muri uyu mwambaro ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza umuco gakondo w’Aba- Maasai wabereye mu gace ka Sekenani, ho muri Narok.

Amafato yashyizwe hanze agaragaza Perezida Ruto akenyeye igikoyi kimwe yaniteye ikindi nk’uko Aba- Maasai b’abagabo babigenza.

Perezida Ruto yatunguye benshi ubwo yagaragaraga muri uyu mwambaro gakondo
Perezida Ruto yatunguye benshi ubwo yagaragaraga muri uyu mwambaro gakondo
Perezida wa Kenya, William Ruto yatunguye benshi ubwo yagaragaraga mu mwambaro w’Aba-Maasai
Perezida wa Kenya, William Ruto yatunguye benshi ubwo yagaragaraga mu mwambaro w’Aba-Maasai