Yabitangaje abinyujije ku butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X, yahoze yitwa Twitter, ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 13 Ugushyingo 2023.
Ubutumwa bwe bugira buti “Umugoroba wagenze neza’’, yabuhererekesheje ifoto igaragaza ari kugaburira umwuzukuru we.
Perezida Kagame ntahwema kugaragaza umunezero uri mu kugira abuzukuru. Ku wa 8 Ugushyingo 2023 ubwo yari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ‘Norrsken Kigali House’, Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba ry’Ikigo cyo muri Suède, Norrsken, gisanzwe gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi, yongeye kugaragaza ikimushimisha mu bijyanye no kuzukuruza.
Yasubije ati “Ni buri kimwe.’’
Perezida Kagame afite abuzukuru babiri. Bavuka kuri Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma.
Imfura yabo yavutse tariki 19 Nyakanga 2020 yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma, mu gihe ubuheta ari Amalia Agwize Ndengeyingoma, wabonye izuba ku wa 19 Nyakanga 2022.
Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, tariki ya 6 Nyakanga 2019 ni bwo yasezeranye kubana na Bertrand Ndengeyingoma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!