00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasuye inshuti ye Nyiramandwa w’imyaka 110

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 August 2022 saa 11:44
Yasuwe :

Burya koko ifuni ibagara ubucuti ni akarenge! Hambere aha umukecuru Nyiramandwa Rachel, yavuze imyato Perezida Kagame inshuti ye magara wamugabiye, akamuha amata, akamukura mu bwigunge none akaba atemba itoto ku myaka 110.

Nyiramandwa utuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yamenyekanye cyane ubwo amafoto ye yajyaga hanze kuva mu 2010 na nyuma yaho aramukanya na Perezida Kagame ubundi agacishamo akamwongorera.

Ubucuti bwabo si ubwa none kandi uwabihakana amaso ye yabimwemeza. Uyu munsi mbere yo guhura n’ibihumbi by’abaturage bari bakoraniye kuri Stade ya Nyagisenyi i Nyamagabe, Perezida Kagame yabanje kujya kuramutsa inshuti ye.

Ni amafoto yerekana Nyiramandwa yakereye kwakira umushyitsi w’imena wawundi urisha imbuto. Umukenyero wera yari yawuteguye wera nk’amata y’inyambo. Yari yatamirije urugori, yasokoje uruhanika yahuje urugwino n’inshuti ye magara.

Nubwo Nyiramandwa atakigira amenyo, agatwenge kari kose ibyishimo byamusabye.

Burya ngo ntakabura imvano. Ibi byose ni umubano umaze imyaka 12 aba bombi bahuye. Mu 2010 ni bwo Nyiramandwa yahuye bwa mbere na Perezida Kagame bararamukanya.

Kuva ubwo umubano wabaye urutare ku buryo Umukuru w’Igihugu iyo agiye mu Bufundu bwa Semugeshi, adashobora guhindukira badahuye. Mu 2017 ubwo yari yagiye kwiyamamaza bacinye akadiho biratinda. Nyuma y’imyaka ibiri, bongeye guhurira i Nyamagabe.

Inshuti nyanshuti. Perezida Kagame yagabiye Nyiramandwa, uwari umukecuru wihebye kubera amateka ashaririye ya Jenoside arongera aratimaza, aratunga aratunganirwa, anywa amata akamira n’abaturanyi.

Ntibyahiniye aho kuko yamwubakiye inzu nziza yo kubamo, amuha n’ibikoresho byiza cyane, abitegereje intebe abashyitsi n’abasangwa bari bicayeho babihamya.

Ubwo bari bahuje urugwiro baganira, Nyiramandwa yagize ati "Kera twumvaga ngo umutware araza, bari abatware badukubita inkoni, none uradukubita isoro y’amata, uradukubita ibyansi byiza, twabonye umubyeyi.”

Nyiramandwa aherutse kubwira IGIHE ko Perezida Kagame yamuhinduriye ubuzima kuko yamwubakiye inzu nziza akamuha n’inka.

Ati "Aho dusigariye twebwe abacitse ku icumu, Intore izirusha Intambwe yaradutambukije aduheka mu mugongo n’ubu aracyaduhetse. Aduha amahoro akajya atwibutsa abacu, aduha imfashanyo n’ubu aracyaziduha, imfashanyo ndayibona none reba aho yanyubakiye. Iyo atampa amata simba ndiho, iyo atanyicaza aheza simba ndiho."

Nyiramandwa yavuze ko yashimye Perezida Kagame wamuhinduriye ubuzima kandi n’ubu akimushima kubera urukundo yamugaragarije.

Mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe, avuga ko na we amaze kugabira inka abantu babiri.

Nyiramandwa ahamya ko yatangiye kubaho neza ku butegetsi bwa Perezida Kagame.

Ati “Natangiye kubaho neza aho Kagame agabaniye aje adutabara. Nibwo yaduhaye umuganda wo kubaka u Rwanda. Niho natangiriye kubaho neza; niho twagiriye umutima mwiza turaryama turasinzira, tukabyuka tukicara neza tukota izuba tudafite ubwoba, tukugama imvura tudafite ubwoba ngo baraza kutwica. Niho nagiriye amahoro nibwo amahoro yanjye yaje.”

Inka yagabiwe kandi zimufasha kubona ifumbire ituma umukobwa we ahingisha abakozi bakeza ibiribwa bitandukanye.

Nyiramandwa Rachel yishimiye gusurwa na Perezida Paul Kagame
Nyiramandwa yagiye agaragaza ko ubuzima bwiza abayeho uyu munsi abukesha Perezida Kagame
Nyiramandwa Rachel ubwo yahuraga na Perezida Kagame mu 2019 mu Karere ka Nyamagabe
Nyiramandwa Rachel mu 2019 yagabiwe inka na Perezida Kagame
Mu 2019 ubwo Nyiramandwa Rachel yaganiraga na Perezida Kagame kuri Stade ya Nyamagabe
Mu 2017 nabwo Nyiramandwa Rachel yahuye na Perezida Kagame amubwira ikimuri ku mutima
Akunze kugaragaza ibyishimo iyo yahuye na Perezida Kagame
Inzu ya Nyiramandwa Rachel atuyemo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .