Ni ifoto yafashwe ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza mu 2023, ubwo habaga umuhango wo kureba aho umushinga wo kubaka mu Rwanda, Ishami ry’Uruganda rwa BioNtech ruzobereye gukora inkingo ugeze, ndetse no gutaha igice cyarwo cya mbere cyamaze kuzura.
Kimwe mu byagaragariye amaso ya buri wese, ni uko Abayobozi bose bitabiriye uyu muhango bakoresheje imodoka rusange, aho bamwe bazanaga imodoka zabo bwite cyangwa iz’akazi zikabageza kuri Kigali Convention Centre ubundi bakinjira muri bisi zabaga zateganyijwe.
Iyi gahunda kandi yanubahirijwe n’abayobozi bakuru bari muri uyu muhango barimo Perezida Paul Kagame, Perezida wa Sénégal, Macky Sall, uwa Ghana, Nana Akufo-Addo, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina.
Aba bayobozi bakuru bageze i Masoro mu Karere ka Gasabo ahabereye uyu muhango bari mu modoka rusange imwe. Ibintu byatumye benshi batangara kuko bitamenyerewe cyane mu Rwanda ko Abayobozi b’Ibihugu bashobora kugenda mu modoka rusange.
Amafoto: Plaisir Muzogeye & Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!