Urubuga woofdog ruvuga ko kugeza uyu munsi ku Isi habarirwa imbwa zirenga miliyoni 900, ziganjemo izizwi nka Germany Shepherd, Bulldog, Poodle, Golden Retriever, Beagle na Rottweiler.
Mu Isi yanone umuntu yavuga ko imbwa yarenze ku kuba inyamaswa, iba itungo kubera imibanire yihariye igirana n’abantu, kandi ikabafasha muri byinshi by’ingenzi mu buzima bwabo.
Uyu munsi uretse kuba umuntu yatunga imbwa mu rugo kubera ko ayikunda, zigaragara no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo kurinda umutekano w’ingo n’ahantu hakomeye mu gihugu nko ku bibuga by’indege, iri tungo kandi rikoreshwa no mu gusaka ibiyobyabwenge n’ibisasu.
Mu rwego rwo kuzirikana aka kazi gakomeye imbwa zikora no gukangurira abantu kurushaho kuzitaho no kugira izo biyemeza gutunga, mu 2004 inzobere mu mibereho y’imbwa n’injangwe yashyizeho uyu munsi ngo Isi ijye yizihiza umunsi w’imbwa.
Mu kwifatanya n’Isi kwizihiza uyu munsi wahariwe kuzirikana ku mbwa, umufotozi wa IGIHE, Niyonzima Moses, yakusanyije amwe mu mafoto agaragaza uko imbwa ikora igikorwa cyo guhiga.








Amafoto: Niyonzima Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!