Ifoto y’umunsi: Inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera zivovora imvubu yipfushije

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 Werurwe 2021 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Umuhanga w’Umwongereza, Charles Darwin, ni we wigeze kuvuga ko mu ishyamba harokoka umunyembaraga. Iri hame risa n’irereba cyane inyamaswa kuko kugira ngo imwe ibeho biyisaba kwica ngenzi yayo akenshi ugasanga izibigenderamo ari izifite imbaraga nke.

Nubwo bimeze gutya ariko iyo inyamaswa zibonye ngenzi yazo zipfushije ntiziyirebera izuba cyane ko aba ari umuhigo ubonetse bitazisabye imbaraga z’umurengera.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Werurwe, Pariki y’Akagera ibinyujije kuri Twitter yashyize hanze amashusho n’amafoto y’imvubu yipfushije iri kuribwa n’izindi nyamaswa zirimo Intare, Impyisi ndetse n’Imvubu ngenzi yazo kugeza n’aho hafi aho izo mu bwoko bw’inyoni zari zahashinze.

Amashusho yerekana impyisi iri kurya inyama ishishikaye

Intare nayo ntiyahatanzwe

Imvubu ntizatinye ko ari ngenzi zazo yapfuye
Ingona zavuye mu mazi zijya kwihahira
Inyoni nazo zari zaje gushaka ku kanyama

Amafoto: Pariki y’Akagera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .