Aya masengesho yiswe “Agatatu” aba buri wa Gatatu w’icyumweru. Ari mu materaniro yitabirwa cyane n’abakirisitu bo muri iri torero ndetse n’abaturuka ahandi.

Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Nyakanga 2022, ubwo bari mu masengesho yari yatumiwemo Pasiteri Ruhimbya Aaron wo muri Evangelical Restoration Church ya Kimisagara, Umushumba w'Itorero ‘City Light Foursquare Gospel Church Rwanda’, Bishop Dr. Fidèle Masengo, yarirekuye atambira Imana, aryamye hasi.

Ni ifoto yagarutsweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bayigaragaza ko irimo kwicisha bugufi ku mushumba uyoboye urusengero rukomeye.

Mu butumwa bwe, Bishop Dr. Fidèle Masengo yakomoje ku buryo yirekuye agatangira gutambira Imana.

Yifashishije urugero rw’Umwami Dawidi wishimiye ko isanduku y’Isezerano yari igaruwe mu Bisiraheli, akabyina ndetse umugore we akamuseka cyane.

Yagize ati “Hari ababyiniraga Ryangombe, Nyabingi, Dagoni, hari ababyinira mu tubari, mwe ntimwahanyuze. Iyo tugeze hano rero tukabona abana bacu babyinira Imana, batamba ibyo biraduhagije, dukomere Imana amashyi.’’
“Mu gihe Igisirimba, Igishakamba, Ikinimba, cyose kivuga ko Imana ibyagiye mu nzu yayo, naravivuye.’’

Ni ibisanzwe ko mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruri Kimironko mu Mujyi wa Kigali, abateraniramo bafashwa, bagaha Imana icyubahiro mu buryo butandukanye.

Mu kuramya kwabo, hari aho baririmba basirimba, abiruka mu rusengero n’ubundi buryo nko kuryama butuma abantu bumva ko bunze ubumwe n’Imana.

Bishop Dr. Fidèle Masengo asanzwe ari intiti mu bijyanye n’Amategeko ndetse ayafitemo Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD).

Usibye iyi mirimo akora, ni n’umwanditsi w’ibitabo; yanditse ibirimo “Intimacy with God” cyasohotse ku wa 1 Gicurasi 2016. Iki gitabo cya Gikirisitu gikubiyemo ubutumwa buvuga ku busabane hagati y’abemera n’Imana.

Umushumba w’Itorero ‘City Light Foursquare Gospel Church Rwanda’, Bishop Dr. Fidèle Masengo,  yaryamye mu rusengero aramya Imana mu kurushaho kwegerana na yo
Umushumba w’Itorero ‘City Light Foursquare Gospel Church Rwanda’, Bishop Dr. Fidèle Masengo, yaryamye mu rusengero aramya Imana mu kurushaho kwegerana na yo
Hari abafashe ibyakozwe na Bishop Dr Masengo nk'ikimenyetso cyo guca bugufi mu gihe cy'amasengesho
Hari abafashe ibyakozwe na Bishop Dr Masengo nk'ikimenyetso cyo guca bugufi mu gihe cy'amasengesho
Amateraniro y'Agatatu aba arimo ububyutse no gufashwa cyane
Amateraniro y'Agatatu aba arimo ububyutse no gufashwa cyane