Uyu muhanzikazi w'imyaka 58 yagarutse ku rubyiniro mu bitaramo byitabiriwe cyane i Paris, aho yakiriwe n'abafana bari bamukumbuye, bamwe bakarira kubera ibyishimo byo kongera kumubona aririmba.
CNN yatangaje ko igice cya mbere cy'ibi bitaramo cyasojwe, aho Céline Dion yashimiwe uburyo yaririmbyemo n'amarangamutima yagaragaje, nyuma y'igihe yari amaze ahanganye n'indwara idasanzwe ifata imyakura.
Uretse ibitaramo yakoreye muri Plentitude Arena, inyubako yakira abantu 45.000, Dion yanigaragaje mu buryo budasanzwe hanze ya hoteli Le Royal Monceau yari acumbitsemo.
Kuva yagera i Paris mu mpera za Kanama 2026, abafana babarirwa mu magana bakunze guteranira imbere y'iyo hoteli kugira ngo bamubone.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragara abyinana n'abafana, atera urwenya yigana abashinzwe umutekano we, ndetse rimwe yazamutse ku modoka ye atambaye inkweto, yishimana n'abamuririmbiraga.
Ikindi cyakururiye benshi ni imyambarire ye, aho yagaragaye mu myambaro ihenze yakozwe n'inzu zikomeye mu mideli, zirimo Dior, Chanel, Louis Vuitton, Givenchy, Schiaparelli na Tom Ford.
Yagiye agaragara mu makanzu yihariye, amakoti y'impu n'amakote ateye mu buryo butandukanye, buri munsi akerekana indi sura.
Nyuma yo gusoza igice cya mbere cy'ibitaramo bye i Paris, biteganyijwe ko azabisubukura mu mpeshyi y'umwaka utaha.



























Ibitekerezo 0