Ni ibirori kandi byanitabiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame.
Mu bandi babyitabiriye harimo Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ndetse na Perezida wa Sena n’abandi.
Tito Rutaremara ni umwe bagize uruhare rukomeye mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi, ndetse ni umwe mu banyamuryango b’imena batangiranye nayo mu 1987.
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Tito Rutaremara ni umwe mu bantu bagize uruhare mu gushyiraho politiki z’ubwiyunge, aho yakanguriraga Abanyarwanda kwiyunga, gusenyera umugozi umwe, no kubaka u Rwanda rushya rushingiye ku bumwe n’ubutabera.
Mu mirimo y’ubuyobozi yakoze, harimo kuba umwe mu bari bagize Inteko y’Inzibacyuho hagati ya 1994 na 2000, umwanya yavuyemo ajya kuyobora Komisiyo yari ishinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko kuva mu 2000 kugera mu 2003.
Yabaye kandi Umuvunyi Mukuru wa mbere mu mateka y’u Rwanda, umwanya yariho hagati ya 2003 na 2011. Muri izo nshingano, yagize uruhare rufatika mu gukangurira abaturage n’inzego z’ubuyobozi kurwanya ruswa no kwimakaza imiyoborere myiza.
Mu 2011, Rutaremara yabaye Umusenateri mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora Urwego rw’Inama Ngwishwanama mu 2019.
Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, Tito Rutaremara yavuze ku munsi wa mbere yamenyanye na Perezida Paul Kagame ndetse ashimangira ko ari umuyobozi udasanzwe
Yavuze ko mbere yo kumenya Paul Kagame yabanje kumenya umuryango we cyane cyane mama we kuko bakomokaga mu gace kamwe.
Ati “Njye ababyeyi be nari mbazi cyane cyane mama we kuko yavukaga mu bice by’iwacu, nari mbazi kuko nari na mukuru ariko we (Kagame) ntaramubona.”
Tito Rutaremara yavuze ko nyuma yo guhungira muri Uganda, yongeye kumva amakuru ya Kagame ubwo yigishaga mu ishuri ribanza ryo mu nkambi ya Nshungerezi na Nakivale, muri icyo gihe Kagame we yigaga mu ishuri ribanza rya Rwengoro mu nkambi y’impunzi ya Gahunge, mu Karere ka Kabalore muri Uganda.
Umwarimu (Nyabutsitsi Augustin) wigishaga Kagame icyo gihe yari yariganye na Tito Rutaremara ibijyanye no kwigisha, bityo aza kumenya ko yiga kuri icyo kigo abibwiwe n’uyu mugenzi we.
Ati “Nigishaga mu nkambi za Nshungerezi na Nakivale we icyo gihe yigiraga mu nkambi ya Gahunge, umuntu twari hamwe ni Nyabutsitsi twari twarahunganye hanyuma tujya no kwiga ibyo kwigisha tuti ’reka tujye kwigisha impunzi.’Nyabutsitsi ni we wagiye kwigisha mu nkambi ya Gahunge.”
Gusa muri icyo gihe, Tito Rutaremera na bwo ntiyigeze abonana na Paul Kagame amaso ku yandi kugeza ubwo agiriye i Burayi.
Muri iki kiganiro Tito Rutaremara yavuze ko yabonye bwa mbere Paul Kagame amaso ku maso ubwo urugamba rwo kubohora Uganda rwari rurangiye mu 1986. Muri icyo gihe Tito na we ngo yari yaravuye i Burayi.
Ati “Namubonye bwa mbere avuye ku rugamba intambara ya Uganda irangiye Kampala yafashwe, nanjye mvuye i Burayi, nkajya mubona duhuriye mu nama hari nubwo twajyaga kumureba tukaganira.”
Yavuze ko muri uwo mwaka ari bwo bwa mbere yabonanye na Paul Kagame nyuma batangira kugenda babonana kenshi ndetse birushaho kwiyongera ubwo hatangizwaga gahunda yo gushinga FPR- Inkotanyi.
Tito Rutaremara yavuze ko ku munsi wa mbere abona Paul Kagame yamubonyemo umuyobozi w’umuhanga, ushishoza kandi akamenya gufata icyemezo kiboneye.
Tito Rutaremara yabonye izuba mu 1944. Yize amashuri abanza n’igice kimwe cy’ayisumbuye mu Rwanda. Amashuri yisumbuye na kaminuza yabikomereje muri Uganda, aho yari impunzi.
Nyuma y’aho yaje kujya mu Bufaransa, aho yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza ndetse ahakura n’impamyabumenyi ihanitse mu mitegurire y’imijyi n’ibyaro.
Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!