Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Igikomangoma Mohammed bin Abdulrahman bin Abdulaziz, Guverineri wungirije wa Riyadh. Bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku mubano uhuriweho n’ibihugu byombi.
Inama Perezida Kagame yitabiriye yatangiye ku wa Kabiri, tariki 24 Ukwakira mu gihe biteganyijwe ko isozwa ku wa Kane, tariki ya 26 Ukwakira 2023.
Yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abandi.
Ibiganiro byayitangiwemo byibanze ku kamaro k’ibiganiro bihuriweho mu gukemura ibibazo Isi byugarije Isi.
Perezida Kagame ku wa 25 Ukwakira 2023, mu kiganiro yatanze, yavuze ko ukurikije amahirwe y’ishoramari Umugabane wa Afurika ufite, kutawushoramo ari igihombo gikomeye.
Yagize ati “Kudashora imari muri Afurika ni ikosa rikomeye. Afurika ituwe n’abaturage basaga miliyari 1.4, ifite umutungo kamere mwinshi ariko n’uwo mubare w’abayituye ubwabo, ntabwo byaba ari ukureba kure kubirengagiza.”
Future Investment Initiative, FII, ni ikigo mpuzamahanga kigamije guteza imbere ishoramari rishingiye ku mibare kandi riteza imbere ikiremwamuntu.
Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!