00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AMAFOTO Y’UMUNSI: Ikiraro cyo mu kirere ku Kicukiro cyatangiye kunyuraho imodoka (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2022 saa 07:51
Yasuwe :

Imirimo yo kubaka no kwagura umuhanda wa Kicukiro Centre iri kugana ku musozo aho magingo aya, ikiraro gica mu kirere cyahanzwe, cyatangiye gukoreshwa n’imodoka nubwo kitaruzura neza.

Guhera ku wa Mbere w’iki Cyumweru, cyaratunganyijwe imodoka zifungurirwa kuba zahanyura mu kugabanya umuvundo.

Kwagura uyu muhanda byatangiye mu mpera z’umwaka ushize, intego yari uko muri Kamena uyu mwaka imirimo izaba yarangiye.

Magingo aya, birasa n’aho ibikorwa biri kugana mu mizo ya nyuma nubwo hakiri akazi kenshi ko gukora.

Kubaka iki kiraro cyatangiye mu mpera z'umwaka ushize
Guhera mu mpera z'iki Cyumweru, imodoka zarafunguriwe zitangira kunyuraho
Abubatse bageze mu gice cyo gushyiraho kaburimbo
Uturutse ku Karere ka Kicukiro ni uku uba witegereza iki kiraro
Imodoka zatangiye guca mu mihanda yaba iyo munsi, hejuru no ku mpande z'iki kiraro
Cyitezweho gufasha mu kugabanya umuvundo mu gihe cy'inama ya CHOGM
Igishushanyo mbonera kigaragaza ko imirimo nirangira, ari uku uyu muhanda uzaba umeze

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .