{Kurya ngurube bifatwa mu buryo butandukanye haba mu bemera Imana cyangwa se abatayemera. Hari abayanga kubera imyemerere yabo itabemerera kuyirya, mu gihe hari n'abafatira ku mimerere yayo bakayanga mu gihe abandi bumva nta yindi nyama yayiruta.}

Abayisilamu bakunze kugaragaza cyane ko banga urunuka ingurube. Bivugwa ko hari impamvu nyinshi zituma bayanga ndetse bakaba badashobora kurya inyama zayo. Imamvu iza ku isonga ni uko baba bubaha itegeko ry’Imana.

Amadini atandukanye ya gikirisitu na yo yigisha ko kurya inyama by’umwihariko iz’ingurube ari ikizira ku Witeka kuko ari nyama z’inyamaswa itatuye inzara (soma inzaara) nk’uko biboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Abalewi 11.

Ku murongo wa 3 w’igice cya 11 cy’Abalewi, hagaragaza ko Imana yabwiye Mose gutegeka Abisiraheli inyamaswa bakwiriye kurya.

Hagira hati “Mu nyamaswa n’amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikuza (kuuza), abe ari cyo murya. Ariko ibi ntimukabirye mu byuza no mu byatuye inzara: ingamiya kuko yuza ikaba itatuye inzara…. N’ingurube kuko yatuye inzara ngo igire imigeri igabanije ariko ntiyuze, nayo ni igihumanya kuri mwe”.

Hari abakirisitu bagendera kuri iri somo bigatuma banga ingurube urunuka uretse ko hari n'abiyemeje kuva ku nyama izo ari zo zose bagaragaza ko inyama atari ibiribwa byaremewe umuntu.

Kurya inyama z’ingurube cyangwa kutazirya biracyari impaka ndende mu bemera Imana cyane cyane abakirisitu, kuko hari abemeza ko nta nyama ibaho iryoha kuruta ingurube, ariko ntibiramenyekana ko hari Abayisilamu bazirya.

Abayisilamu banga kurya ingurube bagedeye ahanini ku byanditswe mu gitabo gitagatifu (coroan 51:56) ahagaragara ko Imana yaturemye mu ntego yayo yonyine idafite undi bayisangiye, bityo tugomba kuyubaha. Ku murongo wa 145 muri sura 6, Imana yavuze ko inyama z'ingurube zitejejwe.

Ubwo IGIHE yabazaga abantu batandukanye bafite n’imyemerere itandukanye ku Mana, hagiye haboneka ku kutavuga rumwe, ariko benshi bakemeza ko ingurube ari ikizira.

Isma, umwe mu Bayisilamu batuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Dufatiye urugero kuri Yesu, yohereje amashitani mu ngurube bivuze ko zavumwe kuva kera kandi n’iziriho uyu munsi zakomotse kuri ziriya ni haramu (ikizira) ijana ku rindi”.

Annet ni umukirisitu,na we wanga ingurube urunuka, yagize ati" Njyewe ntabwo nshobora kurya inyama z'ingurube kuko n'igihe Yesu yakizaga umuntu wari wuzuye abadayimoni bamuvuyemo maze abohereza mu ngurube. Kuki atabohereje mu hene cyangwa ngo abirukane bahunge nabyo ko yari abishoboye? Rero njyewe ntabwo narya ikintu na Yesu yatesheje agaciro”.

Undi mukirisitu, Mama Boy, we ati" Ndi umurokore nta n’ubwo nemeramya n’Abayisilamu mu bindi byinshi bitandukanye, ariko icyo mbakundira ni uko batarya ingurube nanjye rwose nayita haramu, uzi ko irya byose ntacyo isubiza inyuma kuburyo yigeze no kurya umwana w'uruhinja aho twari dutuye muri Uganda? Erege na Bibiliya ntabwo yemerera umuntu kurya inyamanswa zituuza uretse ko ntibuka neza aho byanditse”.

Undi wavuganye na IGIHE wirinze kuvuga imyemerere ye yagize ati "Kutarya ingurube ni imyumvire ipfuye, ahubwo ndaye akabenzi sinzi…. Gusa ikibabaje ni uko abo bavuga ko batazirya bamwe dukubitanira mu kabare baje kuzokesha rwihishwa! Njye nzajya nirira nibereho neza ahubwo ndaza no kujya nzorora”.

Amakuru dukesha urubuga rwa kiyisilamu (Islamreligion.com) avuga ko Imana yaremye umuntu ku ishusho yayo maze imuha uburenganzira bwo guhitamo hagati y’ikibi n’icyiza, ariko imubuza guhitamo ikintu cyose kibangamira imyemerere ye, ubuzima bwe n’imico imuranga.

Benshi bibaza impamvu inyama z'ingurube ziryoha kandi zikaribwa na benshi hirya no hino ku Isi, ariko zikaba igicibwa ku bandi.

Uru rubuga rukomeza rusobanura ko uretse kuba Imana yarabujije abantu kurya inyama z'ingurube, zitera n'indwara zitandukanye mu buzima bw'umuntu zikaba zinashobora gukurura urupfu. Uru rubuga rugira inama buri wese kurwana ku buzima bwe.

Bigenda bite ku Muyisilamu uramutse ariye izi nyama atabizi?

Uru rubuga rubisobanura ruvuga ko Umuyisiramu wese uzarya inyama z’ingurube atabizi atazafatwa nk'umunyabyaha, kuko Imana idakora amakosa yo kuziza umuntu ibyo atazi.

Inama itangwa ni uko igihe cyose ubonye ikintu ushidikanya ko gishobora kuba gifitanye isano n'ingurube kora uko ushoboye ushakishe amakuru neza mbere yo kugikoresha, kuko uzakoresha ikintu cyose gifitanye isano n'ingurube yaba ibyo kurya, icyo kunywa, imiti, n'ibindi azaba acumuye ku Mana.

Ku bijyanye no guhagarika imiti ikomoka ku ngurube hari abashakashatsi b’Abayisilamu batabyumva kimwe n’ihame ry’idini yabo, kuko bagaragaza ko icyo gie haba hajemo gahunda yo gutabara ubuzima aho kubwangiza, bityo akaba ari nta kibazo biteye nk'uko babyemeza.

Ubwo hagaragaraga ibicurane by'ingurube mu bihugu bya Mexique no muri Amerika y'Amajyaruguru, imyumvire ya bamwe ku kurya ingurube yahise ihinduka ariko ntibyigeze bibangamira abazikunda.