Niyibikora yafashe imirongo yo muri Bibiliya, akoresha amagambo atyaye, agaragaza ububi bw’abagore.
Umuvugabutumwa Niyibikora ari kuri Radio Amazing Grace muri Mutarama 2018, yagize ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”
Yakomeje agira ati “Aburahamu ajya kwisohoreza amasezerano uwamugiriye inama ngo anyuranye na gahunda y’Uwiteka si umugore? Umugore mwebwe muramwitiranya. Umugore ni mubi noneho mbivuge. Umugore ni mubi adindiza gahunda z’Uwiteka […] wagiye wumva neza ububi bw’umugore.”
Uyu muvugabutumwa yamaganwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, Pro-Femme Twese Hamwe, amusabira gukurikiranwaho ivangura
Pasiteri Ezra Mpyisi nawe yabwiye itangazamakuru ko kugereranya Itorero n’umugore ari kidafatika, kitanakwiye ku muntu wumva Bibiliya.
Yagize ati “Ni ikigereranyo kibi ntikiri no muri bibiliya ntaho gihuriye ni iby’Imana …Yabuze ibyo yigisha Itorero ry’Imana ntaho rihuriye n’abagore, uwo muntu ntakwiye kongera kwigisha ngo Itorero ry’Imana rigereranywa n’abagore. Umwigisha w’ukuri w’ijambo ntagereranya iby’Imana n’abagore.”
Akomeza agira ati “Erega iyo umuntu agiye mu bintu atabizi arabitoba. Simuciraho iteka ariko njye namugira inama yo kuza nkamwigisha nkamubwira ko Itorero ry’Imana ntaho rihuriye n’abagore, yaza nkamwigisha nkamwereka Bibiliya icyo ivuga.”
Mpyisi avuga ko umwigisha w’ukuri w’ijambo ry’Imana atagereranya itorero n’umugore, ati “Bizamukoraho nyine mu Rwanda umugore bamushyize ku ntebe none we yamukuye ku ntebe, ntibizamukoraho se ? Nasigeho yigishe ijambo ry’Imana ave muri icyo kigereranyo.”
Yakomeje avuga ko Bibiliya yahumetswe n’Imana yandikwa n’umuntu, bityo ngo hari abatamenya gutandukanya iby’Imana n’iby’umuntu.
Ati “Kugereranya umugore n’Itorero ni iby’injiji itazi Bibiliya. Simuciraho iteka ibyo ni ibye si ibyanjye ariko njye simbyemera. Yaza nkamwigisha nkamubwira ko Itorero ry’Imana ntaho rihuriye n’abagore kandi nkanabimwereka, namwereka bibiliya icyo ivuga. Imana se igiye mu bagore igira umugore, Imana nta mugore igira ntijya mu by’abagore. Noneho undi azavuga ati 'Itorero ry’Imana ni abagabo' [aseka], urumva ukuntu bizaba umwaku.”
Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas ni we ari kuvugwaho hibazwa ku mvugo yakoresheje abwiriza kuri radiyo.





Ibitekerezo 0