Imyanzuro yavuye muri iyi Sinode, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis afite uburenganzira bwo kuyemeza cyangwa ntayemeze bitewe n’icyo abona gikwiye.

Ikibazo nyamukuru cyagiweho impaka kijyanye no kwemeza niba abatandukanye n’abo bashakanye bashobora kongera gushaka, kongera guhabwa amasakaramentu nta mboganmizi kimwe n’abandi.

Raporo yemejwe n’iyi Sinodi yemeza kugenza amaguru make mu guha urubuga ababana bahuje ibitsina byari byashyigikiwe umwaka ushize.

Ibi ariko biranasiga Papa Francis mu gihirahiro ku cyo yakorera abaharanira impinduka n’icyo azakora mu mugambi we wo kutagira uwo aheza mu idini.

Papa Francis wemeye ko iyi sinodi imaze ibyumweru bitatu yashyize ahagaragara ibice biri muri Kiliziya Gatulika, ubu agomba gushishoza niba bikwiye n’igihe cya ngombwa cyo kuvugurura amabwiriza agenga inyigisho z’idini Gatulika.

Iyi nyandiko yemejwe kuri uyu wa Gatandatu ivuga ko abatandukanye n’abo bari barashakanye bakongera gushaka bagomba kugira uruhare rufatika muri Kiliziya ariko ntisobanura neza ikibazo gihari ubu cy’abatemererwa isakaramentu ry’Ukarisitiya.

Sinodi yemeje ko aba bakeneye kumvwa no kwitabwaho bagahabwa umwanya mu bikorwa by’idini bituma badahora biyumva nk’ibicibwa.

Ku kirebana n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika babana bahuje ibitsina nta byinshi byavuzweho usibye ko ngo abapadiri bakwiye kuba hafi no gufasha imiryango ifite ababana bahuje ibitsina cyangwa abafite imyitwaritre iganisha kuri iyo ngingo.

Aha ngo Kiliziya iha agaciro buri wese kandi akwiye kwakirwa uko ari hatitawe ku myitwarire ye ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina hagamijwe kwirinda ivangura uko ryaba risa kose.

Icyakora iyi raporo ishimangira yivuye inyuma ko Kiliziya idashyigikiye gushyingirwa kw’abahuje ibitsina igira iti “ Nta mpamvu n’imwe yo guha agaciro kubana kw’abahuje ibitsina ngo bifatwe nk’aho ari kimwe n’umugambi Imana yateguye ku muryango n’ishyingirwa."

Mu ijambo rye asoza iyi Sinodi, Papa Francis yavuze ko Sinodi yaranzwe no kutavuga rumwe ku bibazo bijyanye n’ubuzima bw’igihe isi igezemo ariko hatirengagijwe gushyira mu gaciro.

Yavuze ko ukutagira imyumvire imwe ku bintu bitandukanye biterwa n’ubudasa bushingiye ku muco mu bayoboke bo mu bihugu bitandukanye ku isi kandi ko Kiliziya igomba kubyitaho mu gushyira mu bikorwa inyigisho zayo.

Ati “twabonye ko bishobora gufatwa nk’ibisanzwe ku musenyeri wo ku mugabane umwe, bigafatwa nk’inzaduka ku wo ku wundi mugabane.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko Papa Francis yakoresheje amayeri mashya imbere y’abadashyigikiye impinduka muri Kiliziya Gatulika bari bamushinje uburiganya mu itegurwa rya sinodi agamije gushyigikira imyanzuro y’abahirimbanira ko habaho impinduka.