{Ku nshuro ya karindwi mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda igiye kwizihiza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika uhereye mu mwaka wa 2008 nk’uko biri mu ntego n’inshingano no mu butumwa bwo kwigisha nk’uko tubisanga mu Ivanjili (Mt 28, 19-20).}

Iki cyumweru cy'ububrezi Gatorika cyatangiye ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena.

Mu kwivugurura mu mikorere kugira ngo inoze inyigisho zayo mu bantu b’ibihe byose, ni yo mpamvu abayobozi ba Kiliziya bashinzwe amashuri mu rwego rw’igihugu no mu rwego rw’amadiyosezi bicaye hamwe muri Gashyantare mu mwaka wa 2006, bongera gusuzuma ikiranga ishuri gatolika, aho mu mwaka wa 2007 n’abayobozi b’amashuri yisumbuye, basuzumira hamwe indangagaciro nkirisitu zakwigishwa mu mashuri gatolika bibanda ku zivuga ku mibanire hagati y’abantu.

Mu kugaruka ku myiteguro y’iki cyumweu cyizasorezwa ku rwego rw’igihugu muri Diyoseze ya Kabgayi ku kibuga cya Seminari ntoya i Kabgayi(St Leon), taliki ya 21 Kamena 2014, aho Padiri Théoneste Ndahimana ushinzwe Amashuri muri Paruwasi Kabgayi yatangarije IGIHE ko mu ishuri Gatolika hatangirwa uburere bunyuranye mu bijyanye n’ubumenyi n’ubumenyingiro, ibyo bigaherekezwa n’indangagaciro nkirisitu n’izishingiye ku muco nyarwanda zigaragarira mu myitwarire y’ababarera babatoza imico myiza n’ukwemera.

Ku bijyanye n’ubumenyi hamwe n’ubumenyingiro, mu cyumweru cy’uburezi gatolika ni umwanya kuri buri shuri wo gutekereza uburyo ryatsinze ibizamini bya Leta biheruka. Ababifitemo uruhare ku buryo butaziguye bakisuzuma.

Aha agaruka ku nshingano z’umuyobozi w’ishuri gatolika aba afite inshingano z’uko ishuri abereye umuyobozi riba rigomba kuba irya mbere mu gace riherereyemo, hakiyongeraho ko abana biga ku ishuri rye batozwa kugira umwete, isuku, imbaduko, ikinyabupfura, kumenya kwitsinda no kuba umunyamahoro; ariko umugenzo mwiza usumba iyindi ni ukumenya Imana. Izi ndangagaciro ni inkingi mwikorezi y’uburezi bufite ireme rituma gushishikariza abana kwitabira ishuri, kwiga no kumenya kwihangira umurimo bishoboke.

Buri mwaka, Icyumweru cy’uburezi gatolika kizihizwa hagamijwe gufasha abana, ababyeyi n’ abarezi kuzirikana ku ndangagaciro nkirisitu n’izindi zishingiye ku muco wacu.

Usibye insanganyamatsiko ihoraho igira iti “ Kiliziya Gatolika mu gutanga uburere buhamye” habaho insanganyamatsiko ya buri mwaka, ituma abana batekereza binyuze mu guhimba indirimbo, imivugo, bakandika ikinamico, abazi gushushanya bagakora inkuru ishushanyije, cyangwa bakandika inkuru ngufi. Ntibicira aho kandi hari ubwo iyo nsanganyamatsiko iba imvano yo kurema amatsinda ahoraho ahuza abana baryohewe n’ibyo bavumbuye bakiyemeza guhora babiteza imbere.

Akamaro k’izi nsanganyamatsiko ni ugufasha abana kuvumburamo indangagaciro ngenderwaho. Niyo mpamvu ugera ku ishuri gatolika ukahasanga amatsinda (clubs) atandukanye abanyeshuri baba bahuriyemo nk’ay’ubutabera n’amahoro, uburenganzira bwa kiremwamuntu itsinda rya caritas, iterambere ry’umugore, gufasha imbabare, guteza imbere urubyiruko n’andi matsinda.

Mu guhitamo diyosezi izizihirizwamo icyumweru cy’uburezi gatolika ku rwego rw’igihugu, amadiyosezi akurikirana uko bisanzwe ukurikije inyuguti itangira. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti“Tumurikiwe n’urugo rw’i Nazareti, ishuri ryacu turigire umuryango wacu“