{N’ubwo kogosha ubwanwa bamwe mu bagabo babifata nko kwigirira isuku, mu idini ya Islamu bo bibafitiye umumaro munini ku buzima bwabo.}

Ubusanzwe abagabo benshi bakunda kogosha ubwanwa mu rwego rw’isuku, ariko mu idini ya Islamu bo si ko babibona kuko ngo gutereka ubwanwa bwo ku kananwa bifite ibisobanuro ndetse n’akamaro kenshi ku buzima bw’umugabo.

Nk’uko Sheikh Ndahimana Ahmed yabitangarije IGIHE, ati “Gutereka ubwanwa mu idini ya Islamu tubifata nk’umugenzo wategetswe n’Imana ibinyujije ku ntumwa yayo Mouhammad, bityo umuyisilamu ubikora akaba abironkeramo imigisha, kuko aba atera ikirenge mu cy’Intumwa Mouhammad.”

Sheikh yakomeje atangaza ko uretse kuba ari umugenzo washyizweho na Mouhammad, ubwanwa bunagaragara nk’ikimenyetso cy’ubugabo ndetse akaba anahamya ko bwaba bwongera imbaraga mu gutera akabariro.

Si idini ya Islamu gusa ivuga ko gutereka ubwanwa ari byiza kuko n’urubuga Topsante rubihamya rugaragaza ko ubwanwa ari nk’ifumbire ikomeza umubiri wo mu maso bityo bigafasha mu kuwurinda Cancer y’uruhu.

Uretse kuba gutereka ubwanwa ari umugenzo w’Idini ya Islamu ntibivuze ko utabikora aba akoze icyaha, ahubwo icyo basabwa ni ukutabwogosha ngo babumareho.