-Amagini ni ibiremwa by’Imana

-Amagini abaho nk’abantu, akarya akanashyingiranwa

-Amagini niyo yubatse umusigiti w’i Yerusalemu

-Buri muntu agira igini rimugendaho

Bamwe bayita imyuka mibi , abandi bakayita amashitani cyangwa amadayimoni.
Kubera ko muri kamere ya muntu ntawe upfa kwemera ikintu atabona, ni kimwe mu bitera abantu benshi kutemera ko amagini abaho cyangwa se yaremwe .

Muri Korowani hari imirongo (ama-surat) ivuga ku magini (amadjini) ndetse n’idini ya Islam yemeza ko amagini abaho kandi ko Imana yayarayemeye kuyubaha no kuyisenga .

Twegereye Umuyobozi w’Abayisilamu mu Mujyi wa Kigali, Sheikh Sindayigaya Musa ngo adusobanurire imvano y’ibi biremwa mu myumvire ya Islam n’icyo Korowani iyavugaho.

Sheikh Sindayigaya yabwiye IGIHE ko idini ya islam yemera ko amagini abaho ndetse ko yaremwe mu muriro uretse ko Imana yayaremeye gukurikiza gahunda zayo no kuyisenga gusa.

Yagize ati “ Abantu bayasobanura mu buryo butandukanye ariko hakurikijwe imyemerere y’idini ya Islam, amagini ni kintu kiriho kandi ni ibiremwa by’Imana …uretse ko kamere yayahaye itandukanye n’iy’abantu. Kubera ko amagini atagaragara ,ikindi aba atureba twe tutayabona ndetse tukaba tuba turi kumwe ahantu hose nk’uko tubona abantu bagenzi bacu.”

Amagini n’iki?

Islam yemera ko amagini yaremwe mu bice bibiri, birimo amagini akora ibintu bibi n’akora ibyiza. Yemeza ko kandi ari ibiremwa Imana yaremye kugirango biyigandukire binayisenge.

Sheikh yavuze ko abantu bitiranya ijambo amagini n’amashitani, aho avuga ko bitewe n’uko haba amagini akora ibyiza n’akora ibibi,ijambo amagini ngo ntirisobanura niba ari meza cyangwa mabi, ngo biba mabi iyo uvuze amashitani.

Sheik Sindayigaya yagize ati “ Hari igihe uzajya wumva abantu bavuga ngo umuntu yakubiswe n’imyuka mibi cyangwa amashitani, ariko aba yayobewe kugaragaza nyir’izina ibiri kumukubita ibyo aribyo. Ibyo kenshi na kenshi biba ari amashitani.”

Umuyobozi w’abayisilamu mu Mujyi wa Kigali Sheikh Sindayigaya uretse kwemeza ko amagini ari ibiremwa Imana yaremye, anemeza ko abaho nk’abantu mu buzima bwayo bwa buri munsi.

Sindayigaya avuga ko amagini arya, akanashyingiranwa nk’uko abantu babigenza.

Amagini yubatse umusigiti ukomeye

Korowani igaragaza ko amagini ari ibiremwa byabayeho kuva kera, aho inagaragaza ko yategekwagwa n’intumwa Soulaiman izwi ku zina rya Salomo muri Bibiliya.

Muri Islam bemeza ko amagini ariyo yubatse umusigiti w’i Yerusalemu akoreshejwe n’Intumwa y’Imana Soulaiman (Salomon) Imana yari yarahaye ububasha bwo kuyategekaga yo n’ibiti ndetse n’umuyaga.

Aha hantu i Yerusalemu hubatswe umusigiti n’amagini ni hamwe mu hantu hatagatifu hatatu abayisilamu bemera ko bashobora gusengera amasengesho yabo, agahita yumvwa n’Imana cyane nyuma y’i Madina n’i Maka muri Arabia Saudite.

Amagini (Djini) yaremewe iki?

Sheikh Sindayigaya avuga ko Korowani ivuga ko Imana ariyo yaremye amagini ndetse inayaha inshingano zo kuyisenga,kuyubaha no kuyigandukira gusa, nkuko bigaragara mu murongo wa Korowani wa 72 witwa Surat Jini.

Sindayigaya avuga ko amagini n’abantu ku munsi w’imperuka bazabazwa ndetse bakanakorerwa ibarura ku buryo n’amagini yemeye Imana azagororerwa, ayayihakanye agahanishwa ibihano by’umuriro nk’abantu.

Ashimanagira ko kuba Islam yemera ko amagini abaho, bitavuze ko ikorana nayo.

Yagize ati “Kuba Korowani ivuga ku magini ntibivuze ko Islam ikorana nayo kuko hari n’imirongo ivuga kuri Aburaham na Issa cyangwa Yesu , ahubwo ni uko muri Korowani nta kinti Imana yasize kuko ivuga ibintu byose bibaho.”

Islam yemera ko buri muntu aba afite igini rimugendaho

Sheikh Sindayigaya yagize ati “ Nk’uko buri wese agira umuntu bagendana cyangwa uba umwegereye, ni nako aba afite igini rikunda kumugendaho ku buryo ashobora no kugira amahirwe irimugendaho rikaba ari ryiza ntirimubangamire nk’uko hari n’uba afite iribi rigahora rimuhohotera.”

Sheikh Sindayigaya, Umuyobozi w'abayisilamu mu Mujyi wa Kigali
Sheikh Sindayigaya, Umuyobozi w'abayisilamu mu Mujyi wa Kigali

Amagini ashobora gukoreshwa n’abapfumu

Abafeyeri (abaraguzi) ,abapfumu,abarozi ni bamwe mu bavugwaho kuba bakoresha amagini mu nzira mbi zo kubangikanya Imana .

Sheikh Sindayigaya yagize ati “ Erega n’abafeyeri buriya bakoresha amagini mabi kubera ko ku bushobozi bwayo aba yashobora no kuyatuma mu gisenge cy’inzu yawe noneho akumva ibyo muba muvuga byose akabimushyira, ku buryo ari ha handi ujya kumureba maze ukumva akubwiye ibintu byose byabereye iwawe wowe ugahita wumva ko ari umuntu ukomeye.”

Sheikh Sindayigaya asaba abakoresha amagini cyangwa ababangikanya Imana mu nzira mbi kubireka bakayigandukira bitewe n’uko Imana ari inyampuhwe ndetse ngo nta n’icyaha na kimwe itababarira.

Islam yemera ko habaho amagini mabi n'amagini meza
Islam yemera ko habaho amagini mabi n'amagini meza