Iki kibanza n’inyubako zacyo biherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo. Ubuyobozi bwemeza ko ari ikibanza ndetse na Hoteli, byose ari iby’itorero ku buryo nta mpungenge abakirisitu bakabaye bafite.

Abakirisitu bo bavuga ko uburyo umutungo uri gutangwamo butazwi; bamwe bahagurutse basaba kurenganurwa bamaze kubona inyandiko isaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka rishingiye ku mpano cyangwa umunani, yasinywe taliki ya 11 Gashyantare 2015, isobanura ko ADEPR ihaye Dove Hotel Ltd iki kibanza.

Ababuze amahwemo bemeza ko iki kibanza n’inyubako zikirimo byavuye mu bwitange bw’abakiristu kuko buri Paruwasi mu karere yacibwaga amafaranga ndetse ikanayatanga kugira ngo ibi bikorwa bigerweho.

Past Sibomana Jean, Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda
Past Sibomana Jean, Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda

Baribaza impamvu itumye ubu bivuye mu bushobozi bw’abanyetorero bihabwa Dove Hotel n'ikibyihishe inyuma, aho bakeka ko hari n’umugambi wo kunyereza uyu mutungo nk’uko batazi irengero rya miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda yashyizwe mu Kigega cy’itorero CICO.

Na none kandi impungenge zabo zishingira ku kuba barasezeranyijwe no gushinga Ikigo cy’Imari giciriritse batanga n’amafaranga, ariko imyaka imaze kuba myinshi amaso yaraheze mu kirere.

Umwe yagize ati “Ese ko icyiswe imishinga y’ishoramari muri iri torero yagiye iba inzira y’abayobozi yo kwirira ibyo abakiristu bakusanyije aho Gisozi (ikibanza) yo ntiri mu marembera?”

Impungenge z’aba bakirisitu kandi zishingiye ku ibaruwa ubuyobozi bwa Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD) bwandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo busaba ko icyangombwa cy’ubukode bw’ubutaka bw’igihe kirambye bw’iki kibanza bakwandikwa kuri Dove Hotel Ltd umukiriya wayo, ibyangombwa bigahabwa iyi banki.

Kuri bamwe, ntibazi ibikorwa bya Dove Hotel Ltd muri ADEPR, bakaba batewe impungenge n’uko umutungo w’itorero ushobora kuba ugiye gutangwamo ingwate ukaba wazanatezwa icyamunara.

Inyandiko yemeza ko ikibanza cyeguriwe Diva Hotel Ltd
Inyandiko yemeza ko ikibanza cyeguriwe Diva Hotel Ltd

Past Sibomana Jean Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko ibivugwa ari ibinyoma byambaye ubusa kuko Dove Hotel na yo ari umutungo wa ADEPR ndetse ikaba yarafashe iri zina guhera mu mwaka wa 2012, kubw’ubuyobozi bwabanjirije uburiho kugeza ubu.

Yagize ati “ Ibivugwa si ukuri. Uzababwire baze bansange mbabwire amakuru neza mbahe ay’impamo. Ibyo bavuga ko twabitanze, ni umutungo wa ADEPR kandi uracyari umutungo wayo ntabwo wahawe Company (ikigo) iyo ari yo yose… Ririya ni izina twahaye hoteli yacu kuva mu 2012, kugeza n’uyu munsi iracyitwa Dove Hotel Ltd kandi iri munsi y’ubuybozi bwa ADEPR.”

Past. Sibomana agaragaza ko ayo ari amatiku arimo gukwirakwizwa n’abadashakira amahoro itorero, kuko nyuma yo kumva bihwihwiswa batangiye no kubibwira abakirisitu cyane ko iyi Hoteli ari ikigo nk’ibindi bikorera munsi y’ubuyobozi bwa ADEPR mu Rwanda; ati “Ni amatiku adasanzwe arimo ubuyobe n’ubujiji.”

[email protected]
Twitter: @jctwittonda