Byatangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2026 ubwo hatangazwaga umusaruro w’igihembwe cya gatatu cya 2026, hanagaragazwa umusaruro w’amezi icyenda ya 2026.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group PLC, Dr. Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko umutungo rusange w’iki kigo wiyongereyeho 10,2% uva kuri miliyari 2900 Frw ugera kuri miliyari 3190 Frw muri Nzeri 2026.

Inguzanyo za Banki ya Kigali ziyongereye ku rugero rwa 6,2% ziva kuri miliyari 1680 Frw zigera kuri miliyari 1780 Frw.

Dr. Ndagijimana yavuze ko amafaranga abantu babikije yiyongereyeho 21,6% muri aya mezi icyenda ya 2026.
Ati “Bigaragaza imbaraga banki yashyize mu gukangurira abakiliya kubitsa amafaranga muri banki.”

Yasobanuye ko Banki ya Kigali yashyize imbaraga mu kongera serivisi z’ikoranabuhanga ku buryo abazikoresha bavuye kuri 50% mu mwaka ushize bakarenga 70% kandi bakomeza kwiyongera.

Mu kigo cya BK Capital amafaranga ava mu bakiliya ikabashorera imari mu bice bitandukanye yazamutse ku gipimo cyo hejuru cya 32,2% agera kuri miliyari 181 Frw zirenga.

Ati “Hashingiwe ku musaruro wabonetse mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, inama y’ubutegetsi ya BK Group yemeje urwunguko ku bashoramari ruhwanye 11,9 Frw kuri buri mugabane bingana na miliyari 11,3 Frw akaba azishyurwa abashoramari ahagana ku wa 18 Ukuboza.”

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko iyi banki yabaye amahitamo nyakuri ku bakunzi b’umupira w’amaguru kubera ubufatanye bafitanye na BK Pro League na Rayon Sports.

Ati “Twabonye umusaruro ufatika, turi banki ikorana na Rayon Sports kandi Rayon Sports ifite abafana benda kugera kuri miliyoni 2 mu gihugu hose, kandi twashyizeho serivisi nshya zigenewe abafana bayo yitwa Gikundiro Account kandi twabonye umusaruro aho abafana benshi ba Rayon Sports bagannye Banki ya Kigali, ndetse twafunguye ibihumbi by’izi konti za Gikundiro.”

Yasobanuye ko bagerageje kugabanya amafaranga agenda mu bikorwa bya banki binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga ku buryo abantu bajya ku mashami gushakayo serivisi bagabanyutse.

Ati “Twabonye abantu benshi bakoresha serivisi za banki bakoresheje ikoranabuhanga, tubona abantu bake baza ku mashami kandi biri kudufasha kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga.”

Kugeza ubu igice kititwaye neza ni ikijyanye n’inguzanyo zitishyurwa neza kuko ziri kuri 4,9% ariko Dr Karusisi yasobanuye ko mu mwaka utaha iki gipimo na cyo kizaba cyasubiye ku murongo.

BK mu guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu Ukwakira 2026 ibiciro mu mijyi byazamutseho 19,5% ugereranyije n’Ukwakira 2025, bivuye kuri 17,2% byari byagezweho muri Nzeri.

Dr. Karusisi yavuze ko abantu bose n’ibigo by’ubucuruzi bihura n’iri zamuka ry’ibiciro ariko bazakomeza gutanga inguzanyo cyane cyane mu rwego rw’ubuhinzi kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera.

Ati “Icyo banki yiyemeje ni ugukomeza gutanga inguzanyo cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi no gukorana n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo turebe ukuntu twakomeza gushora imari mu buhinzi kugira ngo umusaruro uboneke, ni cyo cyonyine twakora.”

Rayon Sports n’imikino muri rusange byatanze umusaruro…

Ubu abakinnyi bose bo muri BK Pro League ni abakinnyi ba BK, n’amakipe yose yo muri BK Pro League bakaba abakiliya b’iyi Banki.

Dr Karusisi yavuze ko byatumye amakipe ahembera igihe kuko iyo adafite amafaranga iyi banki iyaguriza.

Ati “By’umwihariko dufitanye imikoranire na Rayon Sports…tumaze kugera kuri konti zirenga ibihumbi 10 za Gikundiro Account muri iyi minsi mike tumaze dukorana, icyo twizera ni uko tuzagera no kuri konti ibihumbi 200 kuko Rayon Sports igira abafana benshi.”

Yasobanuye ko BK ubu ari banki iganwa n’urubyiruko kubera gushora imari mu myidagaduro, imikino bigatuma urubyiruko rwinshi ruyigana.