Byatangajwe na Visi Guverineri w’iyo ntara, Manzi Willy, mu butumwa yanyujije kuri X yavuze ko yamwakiriye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma, ahagarariye Guverineri Bahati Musanga Erasto.
Manzi yavuze ko muri uru ruzinduko, Swan azitabira ibiganiro na Perezida n’abandi bayobozi ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN), ndetse n’abandi bireba.
Ibyo biganiro bizibanda ku kungurana ibitekerezo ku miterere y’ibibera muri ako gace n’izindi ngingo impande zombi zihuriyeho.
Manzi yagize ati “Twishimiye uruzinduko rwe n’amahirwe yo kugirana ibiganiro.”





Ibitekerezo 0