Aba Banye-Congo bafatiwe mu Karere ka Kisoro, mu gikorwa cyakozwe n’abashinzwe kurengera inyamaswa n’ibidukikije mu Kigo cya Uganda gishinzwe Pariki, Uganda Wildlife Authority (UWA).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, SP Nelson Tumushime, yatangaje ko aba bantu bafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, ahagana Saa Tatu z’ijoro, ubwo bari muri Pariki ya Echuya.

Abafashwe ni Shameshu Makele Espoir, Alliance Busomeke, Ngabucha Love, Merveille Justine Odhua, Akilimali Balume, Asifiwe Chintalia, Jakisa Kermundu, Kukuni Mukulumanya, Iragi Chebuluzi Bahati na Mukengere Biralungira.

Polisi ivuga ko aba bantu binjiye muri Uganda banyuze mu nzira itemewe, birinda gukoresha umupaka wa Bunagana usanzwe wemewe n’amategeko.

Bivugwa ko nta byangombwa by’inzira byemewe bari bafite, ndetse ko batigeze banyura mu igenzura ry’abinjira n’abasohoka mu gihugu cyangwa ngo basuzumwe ubuzima nk’uko bisabwa ku mipaka.

Polisi yatangaje ko aba Banye-Congo bafashwe ubwo banyuraga muri Pariki ya Echuya, berekeza mu Mujyi wa Kampala banyuze i Kabale.

Mu ibazwa ryabo, ngo bananiwe kugaragaza ibyangombwa bibaranga cyangwa iby’inzira, ndetse ntibatanga ibisobanuro bihagije ku cyari kibajyanye muri Uganda.

Kugeza ubu bafungiye kuri Sitasiyo Nkuru ya Polisi ya Kisoro, mu gihe iperereza rikomeje.

Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwinjira muri Uganda binyuranyije n’itegeko rigenga ubwenegihugu n’abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu, ndetse no kwinjira mu gace karinzwe nta burenganzira.

SP Nelson Tumushime yasabye abanyamahanga bashaka kwinjira muri Uganda gukoresha imipaka yemewe no kwitwaza ibyangombwa bisabwa.

Yaburiye kandi abaturage ba Uganda kwirinda gucumbikira, gutwara cyangwa guha akazi abanyamahanga badafite ibyangombwa, kuko ababikora bashobora gutabwa muri yombi.

Polisi yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bakekwaho kwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko, kugira ngo inzego z’umutekano zibikurikirane.