Ku wa 6 Ugushyingo 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yemeje umwanzuro usaba ko abantu batanu bitabye Imana bashyirwa mu cyiciro cy'intwari z'igihugu.

Abo barimo Étienne Tshisekedi wa Mulumba, se wa Perezida Félix Tshisekedi, Kimpa Vita, Simon Kimbangu, Musenyeri Christophe Munzihirwa na Musenyeri Emmanuel Kataliko.

Nyuma y'iminsi itanu, Minisitiri w'Intebe wungirije ushinzwe Ubutegetsi bw'Igihugu, Jacquemain Shabani, yandikiye abayobozi b'intara abasaba gukora urutonde rw'ahantu hose hitiriwe Joseph Kabila, kugira ngo hazahindurirwe amazina.

Iyi gahunda ireba ahantu 16, harimo imihanda, ibibuga by'imikino, ibice by'imijyi n'inzibutso biri mu ntara zitandukanye.

Mu hantu hateganywa guhindurirwa amazina harimo ikiraro cya Kolwezi cyitiriwe Joseph Kabila na Félix Tshisekedi, nk'ikimenyetso cy'ihererekanya ry'ubutegetsi ryabaye muri Mutarama 2019.

Shabani yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko Perezida Tshisekedi agitanzeho uburenganzira.

Yashimangiye ko ubutegetsi budakwiye gufatwa hakoreshejwe ingufu, mu gihe Kabila aherutse kugirwa Perezida w'ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN).

Abayobozi b'intara bahawe iminsi 30 yo gutanga urutonde rw'ahantu hagomba guhindurirwa amazina.