Iki gihano cyatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, n’Urukiko Rukuru rwa Tanzania, nyuma y’uko abacamanza batatu bamugize umwere ku cyaha cy’ubugambanyi, ariko bakamuhamya icyaha cyo gushishikariza abantu ibikorwa binyuranyije n’amategeko, gishingiye ku magambo yavuze mbere y’amatora rusange yo mu 2025.
Iki cyemezo cyateje impaka ku rwego mpuzamahanga, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’u Burayi byagaragaje ko gishobora kugira ingaruka ku mubano wabyo na Tanzania.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, David McAllister, yamaganye iki cyemezo, avuga ko gukurikirana umunyapolitiki kubera ibitekerezo bye bibangamira amahame ya demokarasi n’uburenganzira bwo kuvuga ibyo umuntu atekereza.
Yagaragaje ko guhamya Lissu icyaha cyo gushishikariza abantu ibikorwa binyuranyije n’amategeko ari uburyo bukabije bwo kubangamira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, cyane ko yari yagizwe umwere ku cyaha cy’ubugambanyi.
McAllister yongeye gusaba ko Lissu arekurwa nta yandi mananiza, yibutsa ko uyu munyapolitiki yari mu bahataniraga igihembo cya Sakharov gihabwa abantu baharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na wo watangaje ko ukurikirana bya hafi ibibera muri Tanzania, by’umwihariko urubanza rwa Lissu.
EU yibukije ko Itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gukurikirana ifungwa ry’abantu binyuranyije n’amategeko ryigeze kugaragaza ko ifungwa rya Lissu ridafite ishingiro rihagije mu mategeko, ndetse ko hari impungenge zikomeye ku bijyanye n’uko urubanza rwe rwaburanishijwe.
Umuvugizi w’uyu muryango yasabye ubutegetsi bwa Tanzania gukomeza kubahiriza ibyo bwiyemeje mu bijyanye n’ubwiyunge, kugendera ku mategeko, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo na demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi.
Ku ruhande rwa Amerika, Ambasaderi wayo muri Tanzania, William Trachman, yari na we yagaragaje impungenge ku rubanza rwa Lissu mbere y’uko umwanzuro utangazwa.
Yavuze ko uburyo uru rubanza rwari gukemurwamo bwari kugira ingaruka ku burenganzira bw’ibanze bwa muntu no ku iyubahirizwa ry’amategeko.
Ati "Nk’umunyamategeko w’Umunyamerika wize ibijyanye n’Itegeko Nshinga, nagize uruhare mu manza zirengera uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kuburanishwa mu buryo buboneye. Aya ni amahame y’ibanze y’ubwisanzure bwa muntu."
Izi mpungenge zije mu gihe umubano wa Amerika na Tanzania usanzwe utifashe neza.
Mu Ukuboza 2025, Amerika yatangaje ko igiye gusuzuma bundi bushya umubano wayo na Tanzania, ishingiye ku bibazo yagaragazaga birimo kubangamira ubwisanzure bw’amadini, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’imbogamizi ku ishoramari ry’Abanyamerika.
Amerika yanagaragaje impungenge ku bikorwa by’urugomo byibasiye abasivili mu gihe cy’amatora rusange yabaye muri Tanzania ku wa 29 Ukwakira 2025.
Mu itangazo ryo ku wa 4 Ukuboza 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yatangaje ko imikoranire yayo na Tanzania izaterwa n’ibikorwa by’ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Umuvugizi Wungirije Mukuru w’iyo Minisiteri, Tommy Pigott, icyo gihe yavuze ko ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi hazashingira ku myitwarire ya Guverinoma ya Tanzania.
Tundu Lissu, uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CHADEMA, yatawe muri yombi ku wa 9 Mata 2025, ubwo yari mu bikorwa bya politiki mu gace ka Mbinga.
Nyuma y’icyemezo cy’urukiko cyo kumukatira imyaka ine y’igifungo, ishyaka rye ryatangaje ko riteganya kujuririra uwo mwanzuro.







Ibitekerezo 0