Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 3 Ugushyingo 2026, n'Urukiko Rukuru rwa Tanzania, Ishami rya Dodoma, aho abacamanza batatu bemeje ko ingingo ya kabiri, iya gatatu n'iya gatandatu z'amabwiriza yo mu 2002 yemereraga abarimu gukubita abanyeshuri zinyuranyije n'Itegeko Nshinga.

Abo bacamanza, Amir Mruma, Hassan na Irene Musokwa, bagaragaje ko izo ngingo zinyuranyije n'iya 12(2) n'iya 13(6)(e) z'Itegeko Nshinga rya Tanzania, zirengera agaciro ka muntu kandi zikabuza ibikorwa by'iyicarubozo n'ibihano by'ubugome cyangwa bitesha umuntu agaciro.

Nk'uko ikinyamakuru The Citizen cyabitangaje, uyu mwanzuro waturutse ku kirego cyatanzwe mu 2025 na Samweli Maduhu Mangu, abifashijwemo n'Ikigo gishinzwe Uburenganzira bwa Muntu n'Amategeko (LHRC).

Iki kirego cyatanzwe nyuma y'urupfu rw'umunyeshuri witwaga Mhoja Maduhu, wigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, bivugwa ko yapfuye azize inkoni yakubiswe n'umwarimu.

Mhoja yitabye Imana ku wa 26 Gashyantare 2025, ubwo yigaga ku Ishuri ryisumbuye rya Mwasamba, mu Karere ka Busega, Intara ya Simiyu.

Amakuru avuga ko uyu munyeshuri yakubiswe n'umwarimu azira kutarangiza umukoro w'Isomo ry'Ubumenyi bw’Isi yari yahawe afatanyije n'abandi banyeshuri.

Bivugwa ko mu gihe yakubitwaga, yagerageje kwikingira, ariko inkoni zikamukubita ku bice bitandukanye by'umubiri, birimo no ku mutwe.

Yajyanywe kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana.

Isuzuma ryakozwe ku murambo we ryagaragaje ko yazize kuva amaraso imbere mu gihanga.

Urupfu rwe rwateje impaka muri Tanzania, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye ko gukubita abanyeshuri bicibwa burundu.

Mbere y'uyu mwanzuro, amategeko yo mu 2002 yemereraga abarimu gukubita abanyeshuri bakoze amakosa akomeye, ariko inkoni ntizirenze enye ku nshuro imwe.

Umunyamategeko Hans Ndengize, wagize uruhare muri uru rubanza, yavuze ko Urukiko rwanzuye ko ayo mabwiriza anyuranyije n'Itegeko Nshinga, rusaba Minisiteri y'Uburezi kuyavugurura.

Ku rundi ruhande, Anna Kulaya, Umuhuzabikorwa w'Umuryango Women in Law and Development in Africa (WiLDAF), yavuze ko gukubita abanyeshuri bidafasha kubatoza imyitwarire myiza, ahubwo ko bishobora gutuma barushaho kwigomeka.

Yasabye amashuri gukoresha ubundi buryo bwo guhana abanyeshuri, burimo kubaha imikoro y'inyongera cyangwa imirimo y'isuku, aho kubakubita.

Uyu mwanzuro ufatwa nk'intambwe ikomeye mu kurengera uburenganzira bw'abana biga mu mashuri ya Tanzania, ndetse no kwimakaza uburyo bwo kubahana butabangamira ubuzima bwabo.