Ibi bikubiye mu nyandiko y’amapaji ane igaragaza amahame n’intego z’uyu mutwe, yashyizweho umukono n’Umuvugizi wayo, Justine Ntwari, ku wa 13 Ugushyingo 2026.
RED-Tabara, yashinzwe mu 2011, ivuga ko intego yayo ari ukurwanya icyo yita ubutegetsi bw’igitugu, igashimangira ko izakomeza guharanira impinduka mu miyoborere y’u Burundi.
Uyu mutwe ushinja ishyaka CNDD-FDD kuyobora igihugu mu buryo bunyuranyije n’amasezerano y’amahoro ya Arusha, no gukoresha inzego z’umutekano mu bikorwa byo guhohotera abaturage.
Mu nyandiko yayo, RED-Tabara ivuga ko ibibazo bya politiki byakajije umurego mu 2015, ubwo ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bwatangazaga ko azongera kwiyamamariza kuyobora igihugu, icyemezo cyateje imyigaragambyo n’imvururu.
Uyu mutwe ushinja CNDD-FDD kugira uruhare mu bwicanyi, ifungwa ry’abaturage n’ibikorwa byo kubuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi uburenganzira bwabo.
RED-Tabara ivuga ko intambara imaze imyaka irenga icumi ihanganyemo n’ingabo z’u Burundi yayihaye ubunararibonye mu bya gisirikare, ndetse ikaba ifite ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi.
Mu ntego zayo za politiki, uyu mutwe ushyira imbere gukuraho ubutegetsi buriho mu Burundi, gushyiraho intwaro z’igihugu zikorera mu mucyo kandi zibazwa ibyo zikora, no gusubiza demokarasi n’ubumwe bw’Abarundi.
RED-Tabara ivuga kandi ko ishaka guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ishinja gukorera mu nyungu z’ubutegetsi, irimo Imbonerakure, abakozi b’iperereza n’imitwe y’abasirikare yica abatavuga rumwe na Leta, nk’uko ibyita.
Uyu mutwe unateganya kurwanya ruswa n’ivangura, kugarura ubutabera, guharanira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere ubukungu bushingiye ku butungane mu gusaranganya umutungo w’igihugu.
Mu mahame yayo, RED-Tabara uvuga ko abarwanyi bayo bagomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara, by’umwihariko Amasezerano y’i Genève arengera abasivili.
Unavuga ko uzaharanira ko abaturage bose, hatitawe ku bwoko cyangwa ibitekerezo bya politiki, bagira uburenganzira bungana.
RED-Tabara yasoje inyandiko yayo ishimangira ko iharanira u Burundi burangwa no kwidegembya, demokarasi n’ubwumvikane.
Ibi bije mu gihe u Burundi buyobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye, watangiye imirimo ye mu 2020 nyuma y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza.





Ibitekerezo 0