Ni icyemezo cyatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko RDC yari yagaragaje ko ishobora kuva muri OIF mu gihe Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yari kongererwa manda ya gatatu ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko igihugu cye gifite inyungu nyinshi mu gukomeza kuba muri uyu muryango, aho kuwuvamo.

Yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite inyungu zose zo gukomeza kuba muri OIF.”

Kayikwamba yasobanuye ko RDC yifuza kugira uruhare rugaragara mu kuvugurura amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, avuga ko ayo mategeko yari asanzwe adasobanutse neza kandi adatanga ibisobanuro bihagije.

Mu Nama ya 20 ya OIF, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bananiwe kumvikana ku mukandida ugomba kuyobora uyu muryango cyangwa ku buryo amatora yagombaga gukorwa.

Byatumye bemera icyifuzo cy’Igihugu cya Cambodge cyari kiyoboye inama, cyo kongerera Louise Mushikiwabo amezi 12 ku manda ye, kugira ngo habanze hanononsorwe amategeko agenga amatora.

Itangazo ryasohotse risoza iyi nama rigaragaza ko muri icyo gihe cy’inzibacyuho, Mushikiwabo azagira uruhare mu gusobanura no kunoza amategeko agenga amatora, mbere yo kuva kuri uwo mwanya.

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF ateganyijwe mu 2027.