Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 15 Ugushyingo 2026, Perezidansi ya RDC yagaragaje ko Tshisekedi yitabiriye uwo muhango wabereye i Phnom Penh muri Cambodge, mu nama ifite insanganyamatsiko yo kongera gushora imbaraga mu mahoro hagamijwe iterambere risangiwe n’umutekano urambye.

Yagize iti “Umuhango wo gufungura waranzwe n’imbwirwaruhame za Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Samdech Moha Borvor Thipadei Hun Manet, na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wasabye kubaka ubwumvikane kugira ngo habungabungwe ubumwe bw’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa.”

Icyakora, ubwo butumwa ntibwavuze ku ijambo rya Mushikiwabo, na we wari mu bagejeje imbwirwaruhame ku bitabiriye uwo muhango. Mu byo yagarutseho harimo kwirinda guhindura OIF urubuga rw’amakimbirane hagati y’ibihugu.

Kuba ijambo rye ritavuzwe muri iyo ncamake bishobora gutuma hibazwa niba ryirengagijwe nkana bitewe ahanini n’ibibazo biri hagati ya RDC n’u Rwanda.

Kutumvikana hagati ya RDC n’u Rwanda kwageze no kuri kandidatire ya Mushikiwabo mu guhatanira ubuyobozi bwa OIF.

Kinshasa yashyigikiye kandidatire ya Juliana Amato Lumumba, mu gihe u Rwanda rwatanze iya Mushikiwabo ushaka manda ya gatatu.

Perezida Félix Tshisekedi yageze aho akangisha kuvana igihugu cye muri OIF mu gihe Mushikiwabo yaba yongeye gutorwa. Ibyo byatumye u Bufaransa bushaka uko haboneka umukandida wumvikanyweho, kugira ngo hirindwe ko aya makimbirane acamo umuryango ibice.

Mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yabereye i Phnom Penh ku wa 14 Ugushyingo 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gukuraho kandidatire ya Lumumba, gishyigikira Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

U Rwanda rwo rwashimangiye ko rutazakuraho kandidatire ya Mushikiwabo.

Mu ijambo rye, Mushikiwabo yashimangiye ko imbaraga za OIF zishingiye ku guhuza ibihugu byo ku migabane yose, bifite imyumvire itandukanye ariko bishobora kubakira ku byo bihuriyeho.

Ati “OIF si ihuriro ry’ubwirinzi kandi ubumwe bwayo ntibusobanura ko ibihugu byose bigomba kugira imyumvire imwe. Tugomba kandi kwirinda kugusha OIF mu bibazo bireba umubano w’ibihugu bibiri, kuko byayicamo ibice.”

Yagaragaje ko agaciro k’uyu muryango gashingira ku bushobozi bw’abawugize bwo guhurira ku bibahuza, bafatwa kimwe, maze ubudasa bwabo bukabafasha kugira ijambo no kubaka icyizere.