Umunyamabanga Mukuru wa NRM, Richard Todwong, yatangaje ku wa 12 Ugushyingo 2026 ko amakuru yavugaga ko Komite Nyobozi Nkuru y’iri shyaka (CEC) yanze gushyigikira Muhoozi mu nama yabereye i Entebbe ku wa 10 Ugushyingo nta kuri arimo.
Yagize ati “Muri iyo nkuru, umwanditsi yavuze ko ishyaka NRM ryanze icyifuzo cyo gutegura Gen Muhoozi Kainerugaba kuzaba Perezida wa Uganda. Iyo nkuru ni ikinyoma cyambaye ubusa.”
Todwong yasobanuye ko Komite Nyobozi Nkuru ya NRM isanzwe iterana mu kuganira ku bibazo bireba igihugu, kandi ko imyanzuro yayo itangazwa binyuze mu nzira zemewe.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bitangaje ko igikorwa cyo gutora ku cyifuzo cyo gushyigikira Muhoozi cyahagaritswe, nyuma y’uko bamwe mu bayobozi ba NRM bakigaragajeho kutavuga rumwe.
Amakuru ChimpReports ikesha abayobozi bitabiriye iyo nama avuga ko benshi mu bafashe ijambo bashyigikiye ko Muhoozi yazasimbura Museveni, nubwo hari abagaragaje impungenge ku gihe ihererekanyabubasha ryakorerwa no kuba Muhoozi akiri mu gisirikare.
Visi Perezida wa NRM mu Burasirazuba bwa Uganda, David Calvin Echodu, yasabye ko Muhoozi yahabwa inshingano zitari iza gisirikare kugira ngo yitegure kuyobora igihugu.
Abandi bayobozi, barimo Haruna Kasolo Kyeyune na Salim Uhuru Nsubuga, bashyigikiye ko yazaba Perezida, bashingiye ku bikorwa bye mu gisirikare no mu kurwanya ruswa.
Ibiganiro ku uzasimbura Museveni byafashe indi ntera nyuma y’uko ku wa 27 Ukwakira 2026 agejeje ku bayobozi ba NRM inyandiko isobanura ibigomba kugenderwaho mu guhitamo uzayobora Uganda nyuma ya 2031.
Muri iyo nyandiko, Museveni yashimagije ubushobozi bwa Muhoozi.
Yagize ati “Nk’umubyeyi wa Muhoozi, umurwanyi waharaniye impinduka akaba ari na njye wamushishikarije kujya mu gisirikare, nzi ko yujuje byinshi mu bisabwa.”
Museveni uyobora Uganda kuva mu 1986, ntiyigeze atangaza ko azava ku butegetsi mu 2031, ubwo manda ye izaba irangiye.





Ibitekerezo 0