Aba banyeshuri bari hagati y’imyaka icyenda na 11 bitabye Imana ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, nyuma yo kugira ibibazo by’ubuzima byatangiye ubwo bari bamaze kurya amacunga bahawe na mugenzi wabo.
Nk’uko BBC yabitangaje, ubuyobozi bw’iri shuri bwavuze ko abanyeshuri umunani bariye kuri ayo macunga, ariko batanu muri bo baza kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi birimo kuruka.
Muri abo batanu, bane baje kwitaba Imana, aho batatu bapfiriye mu ngo zabo, mu gihe uwa kane yapfiriye mu bitaro ubwo yari ari guhabwa ubuvuzi bwihutirwa.
Umunyeshuri wa gatanu na we wagize ibibazo by’ubuzima yari akiri mu bitaro aho akurikiranwa n’abaganga.
Nyuma y’uru rupfu, Polisi ya Uganda yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye aba bana gupfa, by’umwihariko harebwa niba amacunga bariye yarimo uburozi.
Mu rwego rwo korohereza iperereza, umuyobozi w’iri shuri yatawe muri yombi kugira ngo afashe inzego z’umutekano kumenya uko ibyabaye byagenze.
Polisi yanatangaje ko hateganyijwe kugenzura agace amacunga yariwe n’aba banyeshuri yakomotsemo, kugira ngo hamenyekane niba hari ibintu by’uburozi byari biyarimo.
Imirambo y’abana bapfuye yajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urupfu rwabo.
Mu gihe iperereza rigikomeje, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gufunga iri shuri kugeza igihe kitazwi, mu rwego rwo gukomeza gukurikirana ibyabaye.
Ishuri kandi ryashyizwe mu maboko y’inzego z’umutekano, rifatwa nk’ahakorewe icyaha, kugira ngo hakusanywe ibimenyetso byafasha mu iperereza.
Hagati aho, bamwe mu babyeyi b’abana bitabye Imana bagaragaje agahinda n’uburakari, bashinja ubuyobozi bw’ishuri kutabamenyesha hakiri kare kandi mu buryo busobanutse ibibazo by’ubuzima byari byafashe abana babo.
Polisi ya Uganda yihanganishije imiryango yabuze ababo, isezeranya ko izakomeza gutanga amakuru ku byavuye mu iperereza.





Ibitekerezo 0